Manda dutangiye iradusaba kuryama gake - Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Rwamagana

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko manda batangiye yihariye cyane ku buryo bisaba buri muyobozi kuryama gake bagakorana umurava n’ubwitange.

Mbonyumuvunyi Radjab
Mbonyumuvunyi Radjab

Mbonyumuvunyi Radjab yatorewe kongera kuyobora Akarere ka Rwamagana muri manda ya kabiri ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Avuga ko manda batangiye isaba buri wese mu bayobozi guhera ku mudugudu gukora mu buryo budasanzwe bakaryama gake kugira ngo bazabashe kugera ku ntego igihugu cyihaye mu mwaka wa 2024.

Ati "Iyi manda dutangiye irihariye cyane nagira ngo mbwire bagenzi banjye tubana muri komite nyobozi, njyanama, inzego z’umutekano dufatanya umunsi ku wundi ndetse n’abakozi kuva ku rwego rw’akarere kugera ku kagari, ko iyi ari manda yihariye."

Yakomeje agira ati "Iradusaba kuryama gakeya, iradusaba gukorana umurava cyane ndetse iranadusaba ubwitange."

Mbonyumuvunyi avuga ko impamvu yihariye ari uko izahurirarana n’isuzuma rya gahunda za Leta zitandukanye igihugu kiyemeje kugeraho mu mwaka wa 2024.

Avuga ko hari poroguramu zikubiyemo ibyo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage bityo hakazasuzumwa aho abaturage bageze mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka