Makuza Bernard wayoboraga Sena yahererekanyije ububasha na Dr. Iyamuremye Augustin wamusimbuye

Perezida mushya wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yahererekanyije ububasha na Bernard Makuza asimbuye kuri uyu mwanya.

Ba Visi Perezida bacyuye igihe ari bo Gakuba Jeanne d’Arc na Fatou Harelimana na bo bahererekanyije ububasha nababasimbuye ari bo Nyirasafari Espérance na Mukabaramba Alvera, ihererekanyabubasha ryabo rikaba ribaye nyuma y’umunsi umwe Abasenateri bashya barahiriye inshingano zabo.

Ihererekanyabubasha ryabaye nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha hafi abiri n’igice, abayobozi bacyuye igihe bagaragariza abashya ibyo bagezeho mu myaka umunani ishize, banagaragariza abashya akazi kabategereje.

Ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, nibwo abasenateri batoreye Dr. Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena.

Senateri Iyamuremye Augustin yungirijwe na Esperance Nyirasafari hamwe na Dr Mukabaramba Alivera ku myanya ibiri ya Visi Perezida wa Sena.

Senateri Nyirasafari Esperance ni we watorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma.

Umwanya wa Visi Perezida ushinzwe gukurikirana imirimo ijyanye n’imari n’abakozi muri Sena wo wegukanywe na Dr Alivera Mukabaramba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyamuremye azalya ingoma zose.kereka kubatamuzi i Nyabisindu ategeka ikaragiro lyamata. Tekereza umuntu waje no kuba chief wa batasi kungoma ya Nyakwigemdera Kinani. Akamuha rapport ituzuye iyuzuye akayohereza ku Mulindi.

Jean yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka