Liz Truss ushaka gusimbura Boris Johnson arizeza ko natorwa azagabanya imisoro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro.

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya imisoro ako kanya ku nganda no ku bandi bacuruzi ndetse akanita ku mibereho myiza y’abaturage.

Liz Truss
Liz Truss

Liz Truss ukiri muto avuga ko azakora ibintu byinshi biteza abaturage imbere ariko cyane cyane gufasha abacuruzi kwiteza imbere mu byo bakora kubera kugabanya imisoro ku bigo by’ubucuruzi.

Komite y’Ishyaka ry’aba Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, yemeje ko umuyobozi waryo mushya akaba na Minisitiri w’Intebe azamenyekana ku itariki ya 5 Nzeri 2022.

Igikorwa cyo gushaka abakandida muri iri shyaka cyaratangiye. Abagera kuri 11 batanze amazina yabo ngo bahatanire umwanya w’umukuru w’ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka