Liz Truss ushaka gusimbura Boris Johnson arizeza ko natorwa azagabanya imisoro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro.
Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya imisoro ako kanya ku nganda no ku bandi bacuruzi ndetse akanita ku mibereho myiza y’abaturage.

Liz Truss ukiri muto avuga ko azakora ibintu byinshi biteza abaturage imbere ariko cyane cyane gufasha abacuruzi kwiteza imbere mu byo bakora kubera kugabanya imisoro ku bigo by’ubucuruzi.
Komite y’Ishyaka ry’aba Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, yemeje ko umuyobozi waryo mushya akaba na Minisitiri w’Intebe azamenyekana ku itariki ya 5 Nzeri 2022.
Igikorwa cyo gushaka abakandida muri iri shyaka cyaratangiye. Abagera kuri 11 batanze amazina yabo ngo bahatanire umwanya w’umukuru w’ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza.
Ohereza igitekerezo
|