Liban: Perezida Michel Aoun yatangaje ishyirwaho rya Leta idashingiye ku iyobokamana

Perezida wa Liban Michel Aoun yasobanuye impamvu yo guhindura imikorere ya politiki muri iki gihugu anatangaza ishyirwaho rya Guverinoma idashingiye ku iyobokamana. Ibi byabaye mbere y’umunsi umwe ngo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron agirire uruzinduko muri icyo gihugu.

Perezida wa Liban Michel Aoun
Perezida wa Liban Michel Aoun

Hari hashize kandi amasaha make umuyobozi w’ishyaka rya Hezbollah Hassan Nasrallah, umuntu wa hafi cyane wa Perezida Michel Aoun, atangaje ko yiteguye ibiganiro kuri politiki nshya y’iki gihugu, aho imiryango y’abanyamadini yigabanyije ubutegetsi.

Ibi byatangajwe mbere kandi y’uko hashyirwaho Minisitiri w’Intebe mushya, watowe n’ibikomerezwa byo mu idini y’Abayisilamu b’abasunnite.

Mu ijambo rye, Perezida wa Liban yavuze ko yemera ko Guverinoma idashingiye ku Iyobokamana ari yo yonyine izashobora kurinda umutekano wa rubanda, kuwubungabunga no gutuma habaho ubumwe bw’abaturage. Ati “Nemeje ko Liban ibaye Leta idashingiye ku idini.” Ibi akaba yarabitangarije mu ijambo ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’iki gihugu.

Ibi bitangajwe kandi nyuma y’igihe kitari gito Perezida wa Liban yaranze kumva ibyo abaturage basabaga mu myigaragambyo yabaye mu Kwakira 2019.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 30 Kanama 2020, Perezida Aoun yiyemeje guhamagarira abategetsi b’amadini n’abayobozi b’igihugu kugirana ibiganiro bizatuma bagera ku mahame yemewe na bose.

Izi mpinduka zibayeho nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabaye uwa mbere mu kugera muri Liban ubwo habagaho iturika rikomeye ryabereye ku cyambu cya Beyrouth rigahitana abantu bagera ku 188. Perezida Macron yashishikarije abategetsi muri iki gihugu kwihutira gukora impinduka muri politiki.

Abandi bategetsi b’ibihugu by’i Burayi na bo bakurikiyeho mu gusura Beyrouth na bo bashishikarizaga ko habaho impinduka muri politiki y’iki gihugu, nyuma y’ibi byago bemeza ko byaturutse ku burangare bw’abayobozi babaswe na ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka