Kwigisha umuntu akiri muto bizadufasha gusobanukirwa ubuzima tubayemo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwigisha umuntu kuva akiri umwana bizatuma abantu babasha gusobanukirwa ubuzima babayemo.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho tariki 21 Ugushyingo 2022 ubwo yitabiraga ifungurwa ry’ikibuga cyahariwe kumenyekanisha intego z’Iterambere rirambye (SDGs Pavillion) muri Qatar.

Iyi gahunda yo ku rwego rwo hejuru yatangirijwemo kandi ubukangurambaga bwa ‘Scoring Goals’ bwatangijwe na Sheikha Moza Bint Nasser washinze akaba na Perezida w’umuryango wita ku burezi, Qatar Foundation for Education.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Senegal, Macky Sall.

Perezida Kagame yavuze ko kwigisha umuntu uhereye ku mwana bizashoboza abantu gusobanukirwa imimerere babayemo.

Yagize ati: “Kwigisha umuntu kuva mu bwana bizadushoboza gusobanukirwa n’ubuzima tubayemo. Byaba bijyanye n’imiterere y’ikirere cyangwa ibindi bidukikije.”

Aha umukuru w’igihugu yavuze ko mu Rwanda ikifuzo kugeza ubu ari uko umwana wese cyo kimwe n’uwahandi ku isi yahabwa uburezi.

Ati: “Turashaka ko umwana wese wo mu Rwanda, nk’uko tubyifuriza n’uw’ahandi ku isi yose ko yagira amahirwe yo kwiga.”

Yakomeje avuga ko mu bitekerezwaho ku ishoramari iryo ari ryo ryose rishorwa mu gihugu, mu baturage b’u Rwanda rigomba guhera ku burezi.

Ati: “Twatekereje ku buryo burambye mu ishoramari ryose dushora mu gihugu cyacu, mu baturage bacu, ko rigomba guhera mu burezi.”

Iki kibuga cyasuwe kigamije kumenyekanisha intego z’Umuryango w’Abibumbye zigamije iterambere rirambye (SDGS) kiri mu biri gusurwa n’abitabiriye Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar guhera ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022.

Ku wa Mbere cyanasuwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres aho Sheikh Moza yamutembereje, bakaganira ku ngingo zirimo uko haboneka amafaranga yo gutera inkunga uburezi nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Qatar kuva ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, aho yitabiriye ibirori byo gutangiza imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UBUREZI NI BWORE

IYAMUREMYE yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

ibyo kwishimira ko kagame yatanze imanuro

savio yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka