Kim Kardashian arasaba Kanye West kureka kwiyamamariza kuyobora Amerika

Kim Kardashian West, arimo kugerageza gusaba umugabo we Kanye West guhagarika ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Kim Kardashian n'umugabo we Kanye West ntibumva kimwe ibyo kwiyamamariza kuyobora USA
Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West ntibumva kimwe ibyo kwiyamamariza kuyobora USA

Hashize iminsi Kim avuze ko umugabo we afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba asanga ibyo kwiyamamaza bishobora kuzabasenyera.

Aya makuru agiye hanze nyuma y’uko hari andi avuga ko Kim amaze iminsi ari mu rugamba rwo gusigasira umubano we na Kanye West bamaranye imyaka itandatu, akaba atifuza ko umugabo we akomeza umushinga yatangiye wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida kuko na byo asanga bishobora gukomeza kwangiza urugo rwabo.

Hagati aho ariko Kanye ibyo kureka kwiyamamaza we ntabwo abikozwa.

Umuntu wa hafi cyane mu muryango wabo, yabwiye ikinyamakuru Page Six ko “Kim yasabye Kanye kuva mu byo kwiyamamaza, akarekera aho kuvuga ku bana babo igihe arimo kwiyamamaza.

Kanye ariko ibi ngo yarabyirengagije ahubwo akomeza gushaka abantu aha akazi ngo bakomeze kumufasha mu kwiyamamaza, ari nako agerageza kwiyandikisha mu zindi Leta, nyuma y’uko atsinze muri Oklahoma, Texas.

Ku itariki 4 Nyakanga 2020 nibwo Kanye yatangaje kuri Twitter ko arimo guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe umugore we Kardashian yasubije kuri Twitter akoresheje akamenyetso k’ibendera rya USA, nk’ikimenyetso cyo gushyigikira umugabo we.

Uyu munsi ariko Kim atangiye kubona ko ibyo Kanye arimo bishobora kwangiza umuryango wabo, by’umwihariko nyuma y’uko Kanye aherutse kwiyamamariza muri Leta ya Carolina y’Amajyepfo akavuga ko we na Kim bigeze kuganira ku ngingo yo gukuramo inda ya mbere.

Nyuma ndetse Kanye yaje no kwandika kuri Twitter amagambo asa n’ayumvikanisha ko arambiwe ubuzima bwo kubana n’abo mu muryango w’aba Kardashians (bene wabo b’umugore we), ariko nyuma yaje gusiba iyo Tweet ndetse asaba Kim imbabazi ku mugaragaro.

Mu minsi ishize Kim yatangaje ku mugaragaro ko Kanye amaze iminsi afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Andi makuru aravuga ko Kim na Kanye bamaze iminsi bataba hamwe. Kim n’abana ngo bibereye i Los Angeles, mu gihe Kanye we ngo ari mu nzu yabo ifite agaciro ka miliyoni 14 z’Amadolari mu mujyi wa Wyoming.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka