Kenya: Perezida Ruto yiyemeje kugabanya igiciro cy’ifu n’icy’ifumbire

Perezida William Ruto warahiriye kuyobora Kenya nka Perezida wa Gatanu ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasezeranyije abaturage b’icyo gihugu ko azakorana n’Abanya-Kenya bose, atitaye ku mukandida bari bashyigikiye.

William Ruto
William Ruto

Perezida Ruto kandi yatangaje ko azazamura imishinga minini izafasha icyo gihugu gukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye ibirori by’irahira rye, Perezida Ruto yavuze ko agiye kugabanya igiciro cy’ifumbire, kikagabanywa kabiri, aho umufuka w’ifumbire w’ibiro 50 waguraga Amashilingi ya Kenya ibihumbi bitandatu na magana atanu (6500 KSH), igiciro kizagabanuka kikaba ibihumbi bitatu na magana atanu ( 3500 KSH).

Perezida Ruto yavuze ko ibyo biciro bishya by’ifumbire bizatangira gukurikizwa mu cyumweru gitaha kizahera ku itariki 19 Nzeri 2022, ibyo bigakorwa Guverinoma igerageza kuvugurura urwego rw’ubuhinzi muri icyo gihugu.

Yagize ati, “ Imvura nkeya igitangira kugwa, twatangiye gushyiraho gahunda zo gushaka uko hari imifuka miliyoni 1.4 y’ifumbire izaboneka ku buryo bworoshye, aho umufuka w’ibiro 50, uzagura 3500KSH,uvuye ku 6500 KSH’’.

Perezida Ruto yaboneyeho umwanya wo gusaba za Guverinoma z’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, iyo hagati ndetse n’Uburengerazuba guf atanya na Kenya, mu gushaka no kubona ifumbire, kugira ngo batangire urugendo rwo kongera ibiribwa.

Perezida Ruto na mbere gato yo kurahirira uwo mwanya, yari yatangiye kwizeza Abanya-Kenya ko atagereje kurahira gusa, ubundi bagatangira kunezererwa ubuzima buhendutse.

Ubuzima buhenze ngo ni ikibazo kigoye Abanya-Kenya benshi, aho ubu ngo ikipi y’ibiro bibiri by’ifu y’ubugari yazamutse ikava ku Mashilingi ya Kenya Ijana ikagera kuri magana abiri.

Ubu ngo guhera mu cyumweru gitaha, Abanya-Kenya bazongera kwishimira kurya ubugari ku giciro cyiza, nyuma y’uko Perezida Ruto yari yabibasezeranyije ku itariki 11 Nzeri 2022, ubwo yari mu rusengero rw’ahitwa Meru.

Abanya-Kenya benshi ngo bari bamaze iminsi bataka kubera kuzamuka kw’ifu aho ipaki y’ibiro bibiri igura 200KSH ivuye ku 100KSH, ariko Perezida Ruto yarabahumurije avuga ko yatangiye ibiganiro na Minisiteri ishinzwe iby’ubuhinzi, kandi ko ibintu bizagenda neza.

Yagize ati "Nakoranye inama n’abafata ibyemezo muri Minisiteri y’ubuhinzi, kugira ngo bakemure ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ifu. Mu cyumweru gitaha nzamenyesha abahinzi. Igiciro cy’ifu kizatangira kumanuka guhera mu cyumweru gitaha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka