Kenya : Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bakiriwe na William Ruto
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu musangiro wateguwe na Perezida wa William Ruto wa Kenya afatanyije na Madamu Rachel Ruto. Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026 mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Nairobi.
Uyu musangiro wari ugamije kwakira mu cyubahiro abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa (Africa Forward Summit), mu rwego rwo kuganira ku iterambere ry’umugabane wa Afurika, ubufatanye mu by’ubukungu ndetse n’icyerekezo cy’ahazaza hawo.
Abayobozi kandi bagize umwanya wo kuganira no kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byabo, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 25, abashoramari n’abahanga ibishya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|