Kenya: Bategerezanyije amatsiko ibiva mu matora

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, ku bakandida babiri bakomeye bahanganye mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, ari bo Raila Odinga na William Ruto, n’ubu ntiharamenyekana uwegukana intsinzi, kuko ku majwi amaze kubarurwa, usanga abo bakandida bombi, basa n’abageranye cyane.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC, Reuters na Daily Nation, mu majwi yari amaze kubarurwa kugeza ku wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, William Ruto ufite 51.1% (amajwi 6,395,857) aracyari imbere ya mugenzi we bahanganye cyane ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya ari we Raila Odinga 48.2% (6,026,207).

William Ruto (wambaye karuvati y'umuhondo) na Raila Odinga
William Ruto (wambaye karuvati y’umuhondo) na Raila Odinga

William Ruto yakunze kuza imbere ya Raila Odinga uhereye igihe bahereye babarura amajwi, nyuma y’amatora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022.

Hagati aho, Abanya-Kenya hirya no hino mu gihugu bategerezanyije amatsiko menshi kumenya uzatsinda ayo matora, akabayobora mu myaka itanu iri imbere nk’uko byatangajwe na bamwe mu batoye bakaba bafite amashyushyu yo kumenya umwanzuro wa nyuma.

Aganira na ‘Reuters’, umuturage witwa Ongao Okello, wo mu Mujyi wa Eldoret yagize ati " Ukuri gufitwe gusa na Komisiyo y’amatora (IEBC)…, dufitiye icyizere IEBC."

" Dutegerezanyije amatsiko menshi, bitewe n’ibyo twabonye bikurikira amatora mu gihe cyashize, ariko tugomba kwihangana tugategereza."

Gusa, muri iki gihe cyo gutegereza uzatangazwa na Komisiyo y’amatora muri Kenya, ngo hari amakuru atari yo, yatangiye gutangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, bivuga ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo, ibyo ngo bikaba bihangayikishije imiryango mpuzamahanga ikurikiranye iby’ayo matora yo muri Kenya, kuko akenshi ngo ni byo bikunze kuba intandaro y’imvururu nyuma y’amatora, kuko biba binyuranye n’ibitangazwa na Komisiyo y’amatora.

Aganira n’itangazamakuru, Bruce Golding uyoboye indorerezi zo mu muryango wa Commonwealth yagize ati "Itandukaniro riba hagati y’ibitangazwa na Komisiyo y’amatora muri Kenya (IEBC) n’ibiba byatangajwe nk’agateganyo, akenshi biba bitandukanye, kandi ni byo biba byatangajwe n’ibinyamakuru bimwe na bimwe, ni aho impungenge zituruka".

N’ubwo Komisiyo y’Amatora itaratangaza umwanzuro wa nyuma ku byavuye mu matora, ariko yatangaje ko ubwitabire bw’urubyiruko, cyane cyane abari munsi y’imyaka 35 y’amavuko bwagabanutse ugereranyije n’amatora yo mu 2017, aho ubwitabire bw’urubyiruko bwavuye kuri 78% bukagera kuri 65%.

Indorerezi mu matora yo muri Kenya zituruka mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zatangaje ko zitewe impungenge n’ubwo bwitabire bukeya bw’urubyiruko mu matora ya Kenya, nk’uko byatangajwe n’uziyoboye Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Kenya.

Yagize ati "Ibyo byagombye guhangayikisha buri wese, kubona urubyiruko rutitabira amatora".

Kubera ibibazo by’ubukungu, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibikomoka kuri Peteroli, bimaze iminsi byugarije Kenya, hari abavuga ko batirirwa bajya gutora kuko n’ubundi abatorwa nta mpinduka z’imibereho babazanira nk’uko byavuzwe na Ruth Musyoki w’imyaka 40 y’amavuko.

Yagize ati "Natoye inshuro ebyiri gusa mu buzima bwanjye, nyuma mu matora yakurikiyeho nafashe umwanzuro wo kutazongera gutora, kuko nasanze ari uguta igihe".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kikwete ntabwo yayoboye Kenya ahubwo yayoboye Tanzania @Mediatrice

Saidi yanditse ku itariki ya: 13-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka