Kenneth Kaunda: Umwe mu bakuru b’ibihugu mbarwa bemeye gutsindwa nta mananiza

Nyakwigendera Dr Kenneth David Kaunda wakundaga ko bamwita KK, ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zambia, kuva mu 1964 Zambia ibona ubwigenge kugeza mu 1991, ku ngoma yari iyobowe n’ishyaka rye United National Independence Party (UNIP).

Kenneth Kaunda
Kenneth Kaunda

Nyuma y’imyaka 27 yari amaze ku buyobozi, Kenneth Kaunda yatsinzwe amatora ndetse yemera ibyavuye mu matora nta mananiza, bitandukanye n’uko bikunze kugenda henshi ku isi, maze abererekera mugenzi we Frederic Chiluba wayoboye kuva mu 1991-2002 n’ishyaka rye The Movement for Multi-party Democracy (MMD).

Nyuma yo gutsindwa amatora, Kaunda yavuye mu buzima bwa politiki ariko bitari burundu, kuko mu myaka yakurikiyeho yagiye agirana ibibazo n’ubuyobozi bwamusimbuye ndetse igihe kimwe Guverinoma imushinja ko yashatse guhirika ubutegetsi, ariko yihagararaho kigabo araburana aratsinda, ndetse aguma mu gihugu cye.

Kumutera icyizere ahanini byatewe n’uko nyuma yo kubona ubwigenge, igihugu cyabayemo ubukene bukabije, mu 1980 abandi banyapolitiki barimo Frederic Chiluba bashinga amashyaka amurwanya kugira ngo barebe ko habaho impinduka muri Zambia yari imaze imyaka 16 iyobowe n’ishyaka rimwe rukumbi.

Mu buzima bwe bwa nyuma ya Politiki, Kenneth Kaunda bakundaga kwita KK, yakoze ibikorwa byinshi bw’ubugiraneza afasha abatagira kivurira, ibintu byatumye abaturage bongera kumugarurira icyizere n’urukundo.

Aba ni bamwe mu bagize icyo bamuvugaho atangiye kugera mu zabukuru. Umwe ati: “Njyewe mufata kimwe na Nelson Mandela na Martin Luther King”.

Abandi bati: “Ni intwari mu ntwari…njyewe mufata nk’ikimenyetso cya Zambia…nta Zambia yari kubaho nta KK…ntiyigeze na rimwe acika intege na nyuma yo kuva ku buyobozi yakomeje kugaragara”.

Kenneth Kaunda na we ageze mu myaka ye ya nyuma, yigeze kubwira itangazamakuru ko ashimira Imana akazi yakoze, ati: “Ndashima Imana yampaye kubaho iki gihe cyose nkageza iki gihugu ku ntambwe ikomeye”.

Kimwe mu bintu bisanzwe byarangaga Kenneth Kaunda mu ruhame, ni agatambaro kera yahoranaga, ariko mu buzima bwe nk’umuyobozi, yagize uruhare nyamukuru mu gufasha ibihugu by’ibituranyi kubona ubwigenge harimo Namibia, Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Zambia yacumbikiye igihe kirekire abanyamuryango ba ANC, ishyaka ryaharaniraga ukwishyira ukizana kw’abirabura muri Afurika y’Epfo bari barakandamijwe n’abera mu gihe cya politiki ya yarangwaga n’amacakubiri ya Apartheid.

Radio y’iryo shyaka yitwaga ANC Freedom Radio, Kaunda yayihaye uburengenzira bwo gusakaza ibitekerezo n’amakuru aho yari icumbikiwe Lusaka muri Zambia, urugamba rwa mbere rw’intwaro n’urwa politiki muri Afurika y’Epfo, ANC na rwo yaruteguye ibifashijwemo na Kenneth Kaunda.

Kenneth David Kaunda yavutse ku itariki 28 Mata 1924 mu gace kitwa Chinsali muri Zambia, yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021 arembye cyane, atabaruka ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021 aguye mu bitaro biri i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia.

Amakuru yatangajwe ku wa Mbere na Africanews avuga ko ibitaro yajyanywemo bizwiho kuba ari ikigo nderabuzima kivurirwamo abarwaye Covid-19, n’ubwo nta makuru araboneka avuga uburwayi bwamuhitanye ku myaka 97.

KK yashakanye na Betty Kaunda babanye kuva mu 1946 kugeza muri 2012 ari bwo yitabye Imana akamusigira abana bane: Tilyenji Kaunda, Wezi Kaunda, Musata Kaunda Banda, Cheswa Silwizya.

Usibye kuba yarabaye impirimbanyi yaharaniye ubwigenge bwa Zambia, hari n’amakuru avuga ko Kaunda yigeze kuba umuhanzi w’indirimbo zahamagariraga Abanyafurika guhaguruka bagaharanira ukwishyira ukizana. Yanditse n’ibitabo umunani; ariko ibyakunzwe cyane ni ‘Zambia Shall Be Free’ na ‘Letter to My Children’, yakinnye na filime yitwa ‘Comrade President’ yasohotse muri 2012.

Nyuma y’akazi gakomeye muri politike no gufasha abatishoboye, Kenneth David Kaunda imyaka ye yanyuma yayibayeho mu rugo mu gihugu yakunze cyane akanakigeza ku bwigenge akivanye mu maboko y’Abongereza bakitaga Rhodesia y’Amajyaruguru, kimaze kubona ubwigenge kitwa Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka