Kamarampaka abaturage barayikozaho imitwe y’intoki

Umushinga w’Itegeko Nshinga rishya usigaje intambwe ebyiri za nyuma kugira ngo uhinduke Itegeko, nk’uko Sena yabyemeje none tariki 17/11/2015.

Perezida wa Sena Bernard Makuza, yavuze ko mu ntambwe 15 zaranze uru rugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo muri 2003, hasigaye intambwe ebyiri gusa ziganisha kuri Kamarampaka (Referandumu).

Inteko rusange ya Sena yatoye umushinga wo guhindura Itegeko nshinga kuri uyu wa kabiri
Inteko rusange ya Sena yatoye umushinga wo guhindura Itegeko nshinga kuri uyu wa kabiri

Yavuze ko Sena igiye gukora raporo y’ibyemejwe bakayigeza ku mutwe w’abadepite, mu gihe waramuka wemeye iyo raporo, umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga uzagezwa kuri Perezida wa Repubulika kugira ngo nawe yemeze ko hagiyeho itora rya Kamarampaka(Referandum).

Yavuze ko mu gihe Umutwe w’abadepite wahakana ubugororangingo bwakozwe na Sena, ngo hashyirwaho komisiyo yo gukemura impaka kugira ngo Inteko ishinga amategeko yose ishyire hamwe.

Nk’uko Senateri Bernard Makuza yabitangaje ati"Twe nka Sena navuga ko akazi tukarangije(ko gutora Itegeko nshinga rishya),.

Bamubajije igihe itora ry’Itegeko Nshinga(rikorwa n’abaturage/ Referandumu) rizabera, abasubiza ko umukuru w’igihugu nashyira umukono ku mushinga wamaze gutorwa n’Inteko imitwe yombi, azemeza igihe Kamarampaka izabera.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rishya mu gihe rizaba ritowe, ryemerera Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, gukomeza kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda nyuma y’umwaka wa 2017.

Inteko ishinga amategeko iremeza ko abaturage bari hafi ya Miliyoni enye, ari bo basabye guhindura Itegeko nshinga ryo muri 2003, ingingo y’101; aho basaba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame gukomeza kubayobora kugeza igihe ubwe azagaragaza ko atakibishoboye.

Umushinga wamaze gutorwa n’Inteko, ugizwe n’ingingo 177 zirimo ivuga ku buryo bwo kwishakamo ibisubizo. Uha umukuru w’Igihugu wese kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe, ariko kuri Perezida Paul Kagame ukaba wemera ko azabanza kuyobora imyaka irindwi nyuma ya 2017.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biranejeje cyane aho igikorwa kigeze; biratanga ikizere KO Tuzongera tukitorera H.E.KAGAME Paul.IMANA. ikomeze imufashe;kuko aho atugejeje nk’abanyarwanda harashimishije.Iyo Kamarampaka nayo nize twitorere"YEGO’"

Daphy yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka