Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza Charles Philip Arthur George, ku birebana n’aho imyiteguro y’inama y’ibihugu bigize Commonwealth igeze, inama izabera mu Rwanda mu 2020.

Kagame n'Igikomangoma cy'Ubwongereza batambuka mu busitani
Kagame n’Igikomangoma cy’Ubwongereza batambuka mu busitani

Ibi biganiriro byabereye mu nzu y’iki gikomangoma izwi nka Highgrove House, baganira kuri ino nama ya mbere ifite uburemere mu muryango Commonwealth, inama izaba muri Kamena 2020 nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida Kagame.

Muri Mata umwaka ushize, u Rwanda rwatorewe kuzakira iyi nama, ifatwa nk’ihenze kurusha izindi zose zihura abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

U Rwanda rwatsindiye iyi tike, nyuma yo gutsinda ibihugu nk’Ikirwa cya Pacifique na Fiji, kiba igihugu cya Kabiri muri Afurika cyakiriye iyi nama nyuma ya Uganda yayakiriye mu 2007.

Uku guhura kw’aba bayobozi bombi kuje gukurikira ugushyigikira u Rwanda kw’ibihugu bigize Commonwealth, ngo u Rwanda ruzakire iyi nama nta nkomyi.

Uku gushyigikirwa kwatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, mu nama ihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Commonwealth; inama yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Afurika iza ku mwanya wa mbere w’imigabane ifite ibihugu byinshi muri Commonwealth kuko ifitemo ibigera kuri 19, igakurikirwa na Amerika ifite ibigera kuri 13.

Mu karere u Rwanda rubarizwamo, ibihugu nka Tanzania, Uganda u Rwanda na Kenya ni bimwe mu bigize uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka