Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzania, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yaganiriye na Mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhahirane na politiki.

Ku wa kane tariki 07 Werurwe 2019, Perezida Kagame yahuriye na Mugenzi we Perezida Magufuli wa Tanzania mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Tanzania, baza no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Kagame yagize ati “Ndashima umuvandimwe wanjye Perezida Magufuli akaba n’inshuti ku buryo yanyakiriye neza, ndetse n’ibiganiro byiza twagiranye ku buryo twateza imbere ibihugu byacu byombi ndetse n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazauba. Twaganiriye neza ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko uko yakiriwe na Magufuli abona amahirwe yo gukoresha Igiswahili, agira ati “Urakoze kuri aya mahirwe yo kwibuka Igiswahili cyanjye.”

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka