Kagame na Kurz baraganira ku kigiye guhuriza Afurika n’Uburayi i Vienne

Minisitiri w’intebe wa Autriche Sebastian Kurz uri muruzinduko rw’akazi mu Rwanda araganira na perezida Paul Kagame ku myiteguro y’inama izahuza abayobozi b’Afurika n’Abuburayi ‘Africa Europe High Level Forum’ izabera I Vienne muri Autriche tariki 18 z’uku kwezi kw’Ukuboza 2018.

Minisitiri w'intebe Sebastian Kurz ubwo yageraga mu Rwanda k'umugoroba wo kuri uyu wa kane
Minisitiri w’intebe Sebastian Kurz ubwo yageraga mu Rwanda k’umugoroba wo kuri uyu wa kane

Ubwo abambasaderi batandukanye bagezaga kuri perezida wa Repubulika impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ambasaderi wa Autriche mu Rwanda Christian Fellner yaboneyeho kuvuga ko umuyobozi we azasura u Rwanda.

Yagize ati “Hari imishinga myinshi iri gukorwa, nk’ubu kuwa gatanu, minisitiri w’intebe w’igihugu cyanjye asazura u Rwanda kuri uyu wa gatanu. Nyakubahwa Perezida Kagame na minisitiri w’intebe Sebastian Kurz bazaganira ku gikorwa giteganyijwe mu minsi iri imbere I Vienne”.

Iyi nama iteganyijwe I Vienne tariki 18 Ukuboza ni inama ikomeye nk’uko ambasaderi Fellner yabivuze, kuko izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma benshi baturuka ku mugabane w’Afurika ndetse n’Uburayi.

Mu gihe perezida Paul Kagame ari nawe muyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Minisitiri w’intebe Sebastian Kurz ni we uyoboye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ambasaderi Fellner yavuze ko iyi nama izayoborwa n’aba bayobozi bombi, anongera ho ko hari ibyo Autriche yakwigira kuri Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu gifite urwego rw’ikoranabuhanga rukora neza. Ibijyanye n’uburyo bugezweho bwo guhinga nabyo bizaganirwaho”.
Minisitiri w’intebe Fellner ari kumwe kandi n’abashoramari bo mu gihugu cye, bikaba biteganyijwe ko bazagirana ibiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, ndetse bakanasura bimwe mu bigo by’abikorera mu gihugu.

Itangazo ryavuye mu biro by’umukuru w’igihugu, riravuga ko minisitiri w’Intebe wasuye u Rwanda, asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ikigo kita ku bijyanye na interineti ya 4G, urwego rugenzura ibyaha bikorerwa kuri interineti, K – Lab n’ibindi.

Itangazo rivuga ko Minisitiri w’Intebe Kurz asoza uruzinduko rwe asura, icyanya cyahariwe inganda, aho asura ibigo bitandukanye bihakorera nka STRAWTEC, bakora ibijyanye n’ubwubatsi n’abandi.

Mu bihe biri imbere, biteganyijwe ko abagize inteko ishinga amategeko muri Autriche bazasura bagenzi babo mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Igihugu cya Autriche gifite byinshi cyakwigisha u Rwanda, cyane ko giteye imbere mu bijyanye n’ibikorwaremezo bishingiye ku ngufu. Ni igihugu gifite ikoranabuhanga ry’imodoka zikoresha insinga z’amashanyarazi, mu gihe umushinga nk’uwo mu Rwanda uhari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka