Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rya Macky Sall

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hamwe n’abandi baperezida n’abakuru ba guverinoma bagera kuri 18 bitabiriye irahira rya perezida wa Senegal Macky Sall ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mata 2019.

Perezida Paul Kagame na Perezida Macky Sall mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri
Perezida Paul Kagame na Perezida Macky Sall mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri

Mu muhango wabereye imbere y’imbaga y’Abanya - Senegal 3,000 Perezida Macky Sall watorowe manda ya kabiri y’imyaka itanu, yavuze ko azaharanira ubumwe bw’Abaturage b’igihugu cye, ndetse n’ubw’Abanyafurika bose muri rusange.

Mu ndahiro ngufi cyane, Perezida Sall yagize ati “Ndahiriye kubahiriza ibikubiye mu itegeko nshinga ndetse n’andi mategeko.”

Uretse Perezida w’u Rwanda Paul Kagame witabiriye ibi birori, hari kandi perezida wa Congo Denis Sassou-Nguesso, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Sarhle-Work Zewde wa Etiyopiya, Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali, Alpha Condé wa Guinée, Mohammed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, Muhammadu Buhari wa Nigeria, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Andry Rajoelina wa Madagascar na Adama Barrow wa Gambia n’abandi.

Muri uyu muhango kandi hari intumwa zaturutse mu bihugu byo hanze ya Afurika nka Quatar, Turukiya, Ubushinwa, Arabia Saudite ndetse no mu Bufaransa, bwari buhagarariwe na Ségolène Royal, umufaransakazi wavukiye i Dakar wahoze ari minisitiri w’ibidukikije ku ngoma ya Francois Hollande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka