Kagame arizeza ubufatanye bwa FPR n’indi mitwe ya politiki

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi yatangaje ko umuryango ayoboye uzakomeza gufatatanya n’indi mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda mu bikorwa byo gukomeza guteza u Rwanda n’Abaturarwanda imbere kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo rye ritangiza inama nkuru isanzwe ya 11 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye tariki 17/12/2011 kuri petit stade i Remera.

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kurwanya ubusembwa ubwo aribwo bwose bushobora kubagaragaraho.

Yabibukije kandi kugendera ku kinyabupfura, kunoza imikorere yabo bakirinda igihombo haba ku muntu ku giti cye cyangwa ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yongeyeho ko bakwiye kubera abandi Banyarwanda urugero rwiza, imvugo ikaba ingiro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka