
Mbere yari yatangaje ko kuri uyu wa gatatu saa 19h10 ari bwo yari kugera i Kigali, aje kuzuza ibisabwa kugira ngo ahatanire umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Habura amasaha make ngo iyo saha igere, Jean Daniel Mbanda yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko asubitse urugendo kubera ingorane yahuye nazo mu nzira.
Yagize ati “Nafashe indege Ottawa-Toronto ngomba gufata indi mu masaha abiri, Toronto-Amsterdam aho nari gufatira injyana mu Rwanda. Hari abantu twagombaga kubonanira Toronto muri ayo masaha abiri.
Abo bantu baratinda kandi sinashoboraga gukomeza urugendo tutabonanye. Nahisemo kureka indege ijya Amsterdam ikagenda jye nkaba nsubitse urugendo. Ntabwo naveba KLM nta nubwo nabeshyera Kigali. Ninjye nta wundi.”
Akomeza avuga ko gahunda mu Rwanda akiyikomeje.
Mbanda ngo arashaka kuza mu Rwanda gushaka uko yakuzuza ibyangombwa bisabwa, kugira ngo azahatanire umwanya wa Perezida wa Repulika mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.

Mbanda wakinnye umupira w’amaguru ndetse akanatoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri Mutarama 2014, ariko ntibyamuhira kuko yabonye ijwi rimwe rukumbi, umwanya wegukanwe na Degaule Nzamwita n’amajwi 19.
Mu gihe ishyaka rya PSD ryavugwagamo ubwumvikane buke, uyu murwanashyaka yumvikanye mu itangazamakuru anenga ishyaka rye maze birangira arivuyemo.
Nyuma gato ya 2014, Mbanda yafashe inzira y’ubuhunzi akomeza ibikorwa bya politiki.
Muri Kanama 2015 nibwo yongeye kumvikana mu itangazamakuru yibaza impamvu Col. Theoneste Bagosora afunzwe kandi urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Jenoside, we akaba abifata nk’akarengane.
Col. Bagosora wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro muri Minisiteri y’Ingabo zatsinzwe (FAR), afatwa nk’inkingi ya mwamba mu gucura umugambi wo kurimbura Abatutsi dore ko yanikubise agasohoka mu biganiro by’amahoro byahuzaga Leta na FPR-Inkotanyi byaberaga i Arusha muri Tanzania, ashimangira ko agiye gutegura imperuka “y’Abatutsi.”
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze ndabona igitekerezo cyanjye mukemeye.
Uyu mugabo azi kurba kure nagarukire urwamubyaye ntirwamwirukanye.Nubundi ibitekerezo bye ntiyabyumvikanye ho na bose uehreye mu Ishyaka rye . Ariko ubu noneho ubanza PSDibonye uwo ritangaho umukandida mu mayere. Ejo muzumva ko yaguriye MBANDA ngo ayihagararire mu matora imase kumutera icyuhagiro
Baba bashaka gu hitinga gusa, utahiwe ni Senderi International Hit nawe naze yigaragaze. Umuntu watsinzwe na Degaule wa ferwafa yabona amajwi amujyana muri village urugwiro kweli kandi atazwi?Genda Rwanda waragowe pee ntawe utazakurira ho Hit.
Reka turamwoherereza drone zijye ku muzana dore ko na padiri twa mutegereje amaso agahera mu kirere.
Ariko se ko tugitanga ntigisohoke ?
Nguwo umukandida wa PSD ntatujijishe ngo yashwanye na PSD. Kwemera icyaha ugasaba imbabazi bikwemerera gusubira mu Iahyaka wavuyemo. Kubera ko mu Rwanda nta mukandida ufatika PSD yahabona nako nta nuwakwemera kwitera ijeki ngo arajya iruhande rwa HE Polo, PSD izanye MBANDA ngo ayivane mu kimwaro igaragare ko itanze Umukandida