Iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare – Guverineri Mufulukye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko umwanya Akarere kagira mu mihigo ugirwamo uruhare n’umuturage kuko iyo abishatse kaba aka nyuma cyangwa aka mbere.

Mufulukye Fred
Mufulukye Fred

Yabitangaje kuri uyu wa 03 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cya RBA cyibanze ku bikubiye mu mihigo ya 2020-2021 uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twasinyanye n’Umukuru w’Igihugu.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba twasinyanye na Perezida wa Repubulika imihigo 689 ikubiye mu nkingi eshatu. Ni imihigo izatwara ingego y’imari ya miliyari 109 na miliyoni zisaga 800 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko iyi mihigo imwe yamaze gusozwa ndetse n’indi igeze hagati.

Avuga ko imyinshi isaba uruhare rw’abaturage bityo bakaba bagomba kuyigiramo uruhare kugira ngo uturere twabo tuze mu myanya ya mbere.

Avuga ko iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo, abaturage ari bo baba babaye aba nyuma, kaza ku mwanya wa mbere abaturage bako bakaba ari bo baba babaye aba mbere.

Ati “Buriya iyo Akarere kabaye aka nyuma umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare. Iyo umuturage yayigizemo uruhare afasha Akarere ke kuza ku isonga. Iyo umuturage atabigizemo uruhare, ubwo abayobozi birumvikana ariko iyo Akarere kabaye aka nyuma buriya abaturage baba babaye aba nyuma.”

Asaba abaturage bagize Intara y’Iburasirazuba kugira uruhare mu mihigo buri wese ashyira mu bikorwa umuhigo afitemo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kuba Akarere kamaze imyaka itatu yikurikiranya mu myanya ya mbere itatu babikesha ubufatanye n’inzego zose ariko by’umwihariko abaturage.

Avuga ko kugira ngo babashe kuyesa habamo uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere, abagize inama njyanama ariko abakomeye cyane bakaba ari abaturage.

Agira ati “Kuyesa ni uruhurirane rw’inzego zose ariko abakomeye ni abaturage kuko ibyinshi ni bo babikora. Hari imihigo bikorera nko kujya muri Ejo Heza, kwishyura mituweli, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi navuga rero ko ku isonga haza abaturage bumva ubuyobozi bumva n’icyerekezo.”

Mu bibazo bamwe mu baturage babajije ahanini byibanze ku bikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’imihanda cyane mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akaba yabijeje ko uko amikoro azagenda aboneka byose bazabigeraho cyane icy’amazi n’amashanyarazi kuko icyerekezo cy’igihugu ari uko umwaka wa 2024 uzarangira abaturage bose bagerwaho n’ibyo bikorwa.

Undi mwihariko ni uw’abatuye mu mirenge ya Ndego na Kabare bavuga ko bafite ikibazo cy’izuba na bo bakaba basubijwe ko harimo gushakishwa uko bahinga buhira bityo ntibahinge bategereje imvura gusa, cyane cyane mu Murenge wa Ndego.

Naho ku borozi begereye Pariki y’Akagera ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro bavuga ko babangamiwe n’isazi ya Tsetse, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yabasabye gukorera inzuri zabo no kwifashisha udutimba bufata iyo sazi.

Ati “Hari byinshi byakozwe ku buryo udutimba tuzifata kamwe kavuye ku mafaranga ibihumbi bitanu kagera ku gihumbi ku buryo byoroheye buri wese kukagura. Bakoreye inzuri zabo kuko izi sazi zikunda kwihisha mu bihuru, bakanakoresha utwo dutimba nta kibazo bagira.”

Yabasabye kandi kwegera abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu gihe babonye itungo ryarwaye kugira ngo haramirwe ubuzima bwaryo.

Guverineri Mufulukye kandi yishimiye ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye gusoza mu Ntara y’Iburasirazuba huzuye ibyumba by’amashuri 7,058 byitezweho kugabanya ubucucike ndetse n’ingendo ndende ku banyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyakubahwa Gouverneur ntawavuga NGO umuyobozi NGO arashye ariko kandi kutagera kumihigo ntabwo byabazwa abaturagr. Ntanze Urugero :
Akarere kabaye akanyuma Naka Rusizi, muriyimyaka, hariho imidugudu (Batero muri Kamembe) basabye KO yubakwa ninzu za etage, usibye KO bata nababyu bahiriza. Ariko hariho ababikoze barangiza ntibakora umuhanda. None nigite wakubaka inzu ya etage ntanumuhanda witaka uhagera.

R yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Nyakubahwa Gouverneur ntawavuga NGO umuyobozi NGO arashye ariko kandi kutagera kumihigo ntabwo byabazwa abaturagr. Ntanze Urugero :
Akarere kabaye akanyuma Naka Rusizi, muriyimyaka, hariho imidugudu (Batero muri Kamembe) basabye KO yubakwa ninzu za etage, usibye KO bata nababyu bahiriza. Ariko hariho ababikoze barangiza ntibakora umuhanda. None nigite wakubaka inzu ya etage ntanumuhanda witaka uhagera.

R yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Ni byiza ko abaturage bagira uruhare mu iterambere rya bo n’iry’igihugu muri rusange.
Gusa igiteye inkeke n’uko mu mvugo umuturage avugwa neza, ariko mu kwakirwa no mu kugezwa kubimugenewe,agafatwa uko ntabonera izina, ahenshi! Ngizo ruswa zirirwa zivugwa n’izitavugwa, akarengane, kunyereza ibyakabafashije, kubakangisha imyanya y’ubuyobozi, kubeshya muri za rapport,... Ubwo nyine umuyobozi ubikora nako umutegetsi turamuneze yisubireho. Ukorana neza n’abaturage hagamijwe iterambere rya bo nawe turamushimiye akomereze aho.
Bayobozi guteza imbere abaturage, si uguha amahirwe abateye imbere gusa ngo bakomerezeho, akenshi kubera indonke bitezweho. Ahubwo, nimufasha intamenyekana zikazamuka, ni bwo muzaba muri abayobozi bakwiye iryo zina.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Nyakubahwa Governor akarere kuba akambere cg akanyuma bikwiye kuba bibazwa akarere na za njyanama zatwo hakiyongeraho namwe ku ntara. Umuturage we ararengana!

ukombinona yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka