Israel yafunguye Ambasade mu Rwanda

Bwa mbere mu mateka, igihugu cya Israel cyafunguye ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano wacyo n’u Rwanda.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda hamwe n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Israel
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hamwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, mu butumwa bwayo bwishimira iyi ntambwe mu mubano wa Israel n’u Rwanda, kuri uyu wa 1 Mata 2019, yagize iti “Isreal imaze gufungura ambasade nshya i Kigali, ikaba izongera umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu.”

Ni mu gihe, Yuval Rotem, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel wifatanyije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera, ndetse na Ambasederi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Ron Adam muri iki gitondo, yagize ati “Ni umunsi udasanzwe mu mubano wa Israel n’u Rwanda kuko Israel igiye gufungura ambasade nshya i Kigali.”

Rotem yanishimiye kandi kubonana na Perezida Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byose ndetse n’ibyo bumva uwo mubano ukwiyi gushingiraho.

Amb Ron Adam yageze mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2019 yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Africa “African CEOs Forum” yabaye hagati ya 25-26 Werurwe ivuga ku iterambere ry’ubukungu no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kuri uyu mugabane.

Nk’uko yabitangaje kuri Twitter ye ariko, Amb Adam akaba nta gahunda yari afite yo gusubira muri Israel kuko yagomba guhita afungura Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.

Ku wa 27 Ugushyingo 2017, ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye giteganya gufungura ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gutsura umubano na Afurika.

Ni mu gihe Netanyahu yari aherutse gusura u Rwanda ku wa 6 Nyakanga 2016, na bwo agamije kurushaho gutsura umubano w’igihugu cye na Afurika.

N’ubwo ubusanzwe, Israel yari isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda, serivisi z’iki gihugu zijyanye n’ububanyi n’amahanga bwacyo n’u Rwanda zakorerwaga muri Etiyopiya kuko ari ho yari ifite ambasade yari ishinzwe ibihugu bitatu birimo Etiyopiya, u Rwanda n’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

This is a good story indeed.Benshi bavuga ko Abayahudi ari ubwoko bw’Imana.Kera koko,byali byo dukurikije Isezerano rya Kera.Ariko Isezerano Rishya,ryerekana neza ko Abayahudi batakiri "ubwoko bw’Imana".Kubera ko Abayahudi banze kwemera ko Yesu ari Umwana w’Imana,Imana yabakuyeho amaboko.Ndetse nkuko Yesu yali yarabihanuye mbere yuko asubira mu ijuru,Imana yohereje Abaroma basenya Urusengero rwa Yerusalemu mu mwaka wa 70.Cyali ikimenyetso cy’uko Imana ibakuyeho amaboko.Kugeza n’ubu,Abayahudi ntibemera Yesu.Kandi muli Yohana 3:16,hasobanura neza yuko abantu bose batizera Yesu,Imana itabemera kandi itazabaha ubuzima bw’iteka.

gisagara yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Dukeneye abantu benshi bize psychologie Clinique.Ubu koko mu nkuru batwandikiye hano ubwoko bw’Imana ububonye he?
Ahabwa!Mwacanye ku maso.

Minani yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka