Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa ririzihiza imyaka 100 y’ibigwi mu iterambere

Hari mu mwaka wa 1921 ubwo Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (The Communist Party of China - CPC) ryashingwaga mu bihe by’ubukene no mu bimeze nk’ubukoroni bw’abitwaga Kuomintang.

Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (CPC) rivuga ko kuri ubu rimaze guca inzira y’amajyambere mu byiciro byose by’imibereho mu gihe cy’imyaka 100 rimaze rishinzwe, hashingiwe ku mahane abiri yo gukora icyiza hamwe no kwiyemeza kuba amahitamo meza.

Ibi CPC ibigenderaho igamije guca ubukene no kugira abaturage bose bafite ubukungu bureshya, budakabije kuba bwinshi cyangwa buke(moderate), ndetse no kugira igihugu giteye imbere mu nzego zose.

Mu mwaka wa 1921 Ishyaka CPC ryabaraga abanyamuryango miliyoni 57, ariko kuri ubu bariyongereye bagera kuri miliyoni 92, bikaba birigira Ishyaka rya mbere ku Isi rifite abantu benshi bagendera ku ihame rya gikomunisite.

Beijing, umurwa mukuru w'u Bushinwa muri 2022
Beijing, umurwa mukuru w’u Bushinwa muri 2022

Iri hame ryasobanuwe n’uwitwaga Karl Marx rivuga ko ubukungu bwose ari ubw’umuryango cyangwa abaturage muri rusange, hanyuma buri wese akajya akora ndetse akagenerwa ibijyanye n’ubushobozi bwe ndetse n’ibyo akeneye.

CPC rivuga ko kuri ubu rimaze guhindura u Bushinwa Umuryango ubayeho neza nk’uko yari yo ntego y’ikinyejana cya 20 kirangiye, ubu rikaba ryatangiye urundi rugendo rwo guhindura icyo gihugu umuryango ugezweho(modern society).

CPC itanga urugero ku mwanzuro w’inama(Congrès) ya 18 yateranye muri 2012, yari igamije guca burundu ubukene bukabije mu Bashinwa. Iyo ntego yaje kugerwaho mu mwaka wa 2020 n’ubwo hasigaye imyaka umunani ngo Umuryango w’Abibumbye (UN) wo ubigereho bitarenze umwaka wa 2030.

CPC ivuga ko nta buryo yatandukanywa n’abaturage, ikavuga ko batariho ndetse na yo ntibeho nta Bushinwa bushya bwabaho, ndetse ngo ntabwo u Bushinwa bwaba bukomeye nk’uko bimeze kugeza ubu.

Abaturage basaranganya ibyabo kandi bakarindwa umunaniro muri gahunda yiswe ’xiaokang’

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu biteye imbere ku rwego mpuzamahanga
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu biteye imbere ku rwego mpuzamahanga

Kongere(Congrès) ya CPC yari iyobowe n’uwari Perezida w’u Bushinwa Deng Xiaoping mu mwaka wa 1979 yafashe umwanzuro wo gushyiraho gahunda yiswe xiaokang yo gufasha abaturage kugira ubukungu buringaniye bose ntawe urusha undi, ndetse nta muntu uvunisha undi ngo amwicishe imirimo.

Nyuma y’imyaka itatu mu 1982 nibwo iyi gahunda yagombaga gukuba umusaruro w’inganda n’ubuhinzi inshuro enye buri mwaka mu gihe cy’imyaka 20, yari imaze gukorerwa inyigo isesenguye.

CPC ivuga ko mu myaka icumi gusa muri 1992 gahunda ya ’xiaokang’ yari imaze guhesha Abashinwa barenga miliyari imwe na miliyoni 100(abaturage hafi ya bose muri icyo gihe) iby’ibanze byose bari bakeneye.

Raporo ya CPC yo muri 2002 yaje kwerekana ko abaturage bose b’u Bushinwa icyo gihe nta n’umwe wari ukennye ibyo kurya no kwambara, kandi bose ngo bari bafite imibereho iciriritse ntawe urusha undi, bateye imbere mu byiciro byose by’imibereho.

Kugera mu mwaka wa 2020 buri Mushinwa(mu mpuzandengo) yabarirwaga umusaruro mbumbe cyangwa umutungo w’ama Yuan ibihumbi 72 (amafaranga y’amashinwa ahwanyije agaciro n’amanyarwanda), avuye ku ma Yuan 385 mu mwaka wa 1978.

Abashinwa bayobowe na CPC ngo banarushijeho kongererwa aho gutura, aho mu mijyi ngo buri muntu afite ahangana na metero kare m² 39.8 zivuye kuri m² 4.2 mu mwaka wa 1978, kandi bakaba bahabwa gutura mu magorofa kugira ngo ubutaka bwo hasi bube ubwo gukoreshwa ibindi nk’ubuhinzi.

Mu cyaro ho barushaho guhabwa ubutaka bunini kuko buri Mushinwa ngo ahabwa impuzandengo ya m² 48.9 avuye kuri m² 8.1 mu mwaka wa 1978.

Perezida w'u Bushinwa Xi Jin Ping akaba n'Umuyobozi w'ishyaka CPC
Perezida w’u Bushinwa Xi Jin Ping akaba n’Umuyobozi w’ishyaka CPC

Perezida w’u Bushinwa Xi Jin Ping akaba n’Umuyobozi w’ishyaka CPC muri iki gihe, yagize ati "Biragaragara ko twageze ku gisubizo cy’amateka cyo guca ubukene bukabije, ubu tukaba dutangiye urundi rugendo rw’ikinyejana rwo kubaka u Bushinwa bufite imibereho igezweho(modern) mu nzego zose."

Perezida Xi yakomeje agira ati "Iki ni igikorwa gihambaye kandi cy’ubutwari cyagezweho ku bw’igihugu cy’u Bushinwa, ku bw’abaturage b’u Bushinwa ndetse no ku bw’Ishyaka rya gikomunisiti ry’u Bushinwa."

CPC igaragaza intambwe yatewe mu guharanira uburenganzira bwa muntu

Iri shyaka rivuga ko urugendo rwo guharanira Iterambere risaranganyijwe ry’abaturage b’u Bushinwa rujyana no kubabohora, kubarinda ndetse no kuzamura imibereho ya buri wese.

Inteko rusange y'ishyaka CPC muri 2012
Inteko rusange y’ishyaka CPC muri 2012

Hagenderwa ku bipimo bitatu ari byo uburenganzira bwo kubaho no gushobora kwibeshaho, guhuza ibikorwa byose bijyanye n’uburenganzira, ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa buri wese.

Uburenganzira bwo kubaho buza ku isonga harebwa niba buri Mushinwa abona amafunguro, imyambaro no kurindwa kugira ngo abeho, ndetse no gutera intambwe mu kubona ibintu hamwe n’iby’ibanze by’umuco w’abaturage.

Ishyaka CPC rivuga ko Umuryango uteye imbere ugomba kuba ukomeye mu bijyanye n’Ubukungu, Politiki, Umuco, imibereho n’imibanire ndetse no kubana n’ibidukikije ku bw’inyungu z’abaturage.

Abayoboke b'ishyaka CPC bishimira imyaka ijana rimaze
Abayoboke b’ishyaka CPC bishimira imyaka ijana rimaze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka