Ishyaka PDI ryizihije imyaka 30 rimaze rivutse ryizeza gukomeza gukorana na RPF

Ishyaka PDI (Parti Démocrate Idéal ), ryizihije imyaka 30 ribayeho no gukomera ryagize mu guhagarara rigahangana n’ibyaha byakozwe n’ubutegetsi bwariho mu gihe ryavukaga, kandi rikanashobora gukora n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda buriho uyu munsi.

Ishyaka PDI ryashinzwe ku itariki 30 Ugushyingo 1991, rikaba ryari rifite intego yo guharanira uburenganzira bw’abantu batari babufite muri icyo gihe, harimo n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda icyo gihe, kuko bakorerwaga ivangura, bakanamwa uburenganzira bw’ibanze n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Mu kwizahiza imyaka 30 ishize ishyaka PDI rivutse, mu birori byabaye tariki 30 Ugushyingo 2021, abanyamuryango baryo bafashe umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru bikaba byabereye i Kigali.

Umuyobozi w’ishyaka rya PDI , Mussa Fazil Harerimana, abashinze iryo shyaka ndetse na komite ihagarariye abanyamuryango , harimo n’abadepite, bashimye uruhare rw’ Umuryango RPF-Inkotanyi (RPF), uyoboye igihugu guhera mu 1994, ukaba wari ufite icyerekezo cyo kubohora Abanyarwanda no kubahuza.

Harerimana yavuze ko intego ya PDI yabaye guteza imbere demokarasi y’intangarugero, gushyira imbere inyungu z’igihugu, gukorana neza n’andi mashyaka ya politiki mu bitekerezo n’ibyemezo bya politiki bigize ijwi rihuriweho rivugira Abanyarwanda.

Mussa Fazil Harerimana, yashimiye abashinze ishyaka rya PDI, kubera umuhati bagaragaje mu kurwanya imiyoborere mibi, kandi kurwanya imiyoborere mibi ikaba yari intego y’Ubuyobozi bwa RPF, yahagaritse Jenoside, n’imyoborere yo guca ibice mu baturage byaranze ubutegetsi bubi bwayibanjirije.

Harerimana ati “ Twe(PDI) ntidushyigikira politiki zibiba amacakubiri mu bantu, kandi ntidushyigikira abantu bitwaza ubwisanzure bw’itangazamakuru no kuvuga ibyo umuntu ashaka, ngo basenye iki gihugu”.

Harerimana yavuze ishyaka PDI rizakomeza gahunda yaryo yo kuvuga ukuri n’iyo haba hari ibintu bikomeye cyane, nkuko byagaragaye no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi PDI izakomeza gukorana na RPF iri ku buyobozi bw’u Rwanda muri iki gihe.

Yagize ati “ Aho duhagaze, byagaragaye mu 2003, igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga , no kungera igihe cya Manda y’umukuru w’igihugu. Twashyigikiye icyo gitekerezo, kuko turi urugero rw’abantu baharanira demokarasi, no guhitamo umuyobozi w’igihugu ukwiriye, ukurikije amateka ye mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi ”.

Umuyobozi wa PDI yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko nk’ishyaka rya PDI, bafite gahunda yo gushyigikira Umuryango RPF na Perezida Paul Kagame, nk’umuyobozi ukwiye bahisemo ngo akomeze icyerekezo cy’amahoro, ubuyobozi budaheza, imiyoborere myiza n’iterambere, ibyo n’ubundi ngo bikaba biri mu ntego z’ishyaka PDI .

Harerimana ati “ Paul Kagame ni umubyeyi w’igihugu, wubatse fondasiyo y’igihugu, turashaka kugumana nawe, kugeza atugejeje ku iterambere rirambye, no gutsinda ibishaka kudusubiza inyuma byose”.

Mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 30 PDI imaze ishinzwe kandi, Abanyamuryango ba PDI basuye urwibutso rwa Jenoside ku i Rebero (Rebero Genocide memorial site) ndetse banasura Inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ( Museum on the Campaign against Genocide), iyo nzu ikaba iherereye ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Uwamurera Salama, Umuhuzabikorwa wa PDI mu Ntara y’Uburasirazuba yagize ati “ Umwanya nk’uyu, utwibutsa guharanira gukunda igihugu, ariko no gushishikariza Abanyarwanda bose gukora baganisha k’ubumwe kuko ari wo muyoboro munini uganisha ku iterambere ” .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

PDI ntiyari Parti Democratique Islamique ra?

Polo yanditse ku itariki ya: 3-12-2021  →  Musubize

Ishyaka ni FPR gusa.Abandi ni umugati muba mwishakira.Ntacyo FPR yavuga ngo mucyange.Nubundi ntibyumvikana ukuntu abanyedini bashinga ishyaka,aho kwamamaza ijambo ry’Imana.Yezu yasabye abakristu nyabo kutivanga mu by’isi.

karoli yanditse ku itariki ya: 2-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka