Ishyaka PDI ryirukanye Dr. Isaac Munyakazi ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa

Dr. Isaac Munyakazi wari Visi Perezida wa kabiri mu Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), nyuma y’ibimuvugwaho byo kurya ruswa, byanamuviriyemo kwegura muri Guverinoma.

Dr Isaac Munyakazi (Ifoto: Internet)
Dr Isaac Munyakazi (Ifoto: Internet)

Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, kuri iki cyumweru byatangajwe ko yirukanywe no mu ishyaka PDI kubera ayo makosa yakoze.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umwiherero wa 17 w’Abayobozi, yasobanuye ko Munyakazi ashinjwa kurya ruswa y’ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashyire ikigo cy’amashuri mu icumi bya mbere byatsindishije abanyeshuri neza, nyamara icyo kigo cyari cyaje mu by’inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Report ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Ibyo bihwanye na Rwanda National Budget y’imyaka hafi 1 000 !!!.World Bank yerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo barya Ruswa.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Niwo muti rukumbi.

munyemana yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka