Inzego z’umutekano zikomeje kuza imbere mu bipimo by’imiyoborere

Inzego z’umutekano zongeye guhiga izindi mu cyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere cya cyenda mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard /RGS), gikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RGB avuga ko impamvu inzego z'umutekano ziza ku isonga ari uko batajenjeka muri gahunda zabo
Umuyobozi Mukuru wa RGB avuga ko impamvu inzego z’umutekano ziza ku isonga ari uko batajenjeka muri gahunda zabo

Mu gukora iki gipimo cy’imiyoborere, RGB yifashishije amakuru agaragara mu bushakashatsi, na raporo bitandukanye ku bikorwa byakozwe muri 2019-2022, bigaragaza uko inzego zitandukanye zihagaze.

Ubu bushakashatsi bushingiye ku nkingi umunanui ari zo, iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa, ireme ry’imitangire ya serivisi, imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Izi nkingi umunani zirimo ibipimo (indicators) 35, ibyo bipimo na byo bikaba bigizwe n’udupimo (variables) 144.

Ibyavuye mu cyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere cya cyenda mu Rwanda, (RGS), byagaragaje ko muri rusange inkingi zirindwi (7) zazamutse, naho imwe “IREME RY’IMITANGIRE YA SERIVISI” isubira inyuma ho 4.17%.

Inkingi y’Umutekano iri ku gipimo cya 95.53%, bituma ikomeza kuza ku isonga nk’uko byagenze mu bushakashatsi bwabanje, kuko yazamutseho 0.06 ugereranyije n’ibipimo byabanje, aho n’ubundi yari yaje ku isonga n’igipimo cya 95.47%. Iyi nkingi ni yo yakomeje kuza ku isonga kuva RGS yatangira gukorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, avuga ko kuba inzego z’umutekano ari zo zikomeza kuba ku isonga mu gihe cyose, nta rindi banga bihariye uretse kuba batajenjeka mu byo bakora.

Ati “Gukora umutekano ni umwuga, umuntu afata umwanya uhagije wo kubihugurirwa, ikindi gikomeye ntibihanganira kudahana, hari ubwo usanga mu zindi nzego amakosa mabi agaragara, kandi dufite n’amategeko avuga amakosa, kubera ko rimwe na rimwe tutari mu nshingano neza, ikosa rikaducika, ntidufate ibyemezo twakabaye dufata, nk’uko amategeko abiteganya, kubera ko twarangaye ntitwasubiza mu gihe gikwiye”.

Akomeza agira ati “Ziriya nzego icyo ziturusha, kuba mu rwego rw’umutekano ni imyifatire, ngira ngo ikintu dukwiye kubaka mu bakozi ahatandukanye hose, ni uko gukora akazi runaka ari imyifatire, kurusha kuguha urwandiko, ni uburyo nifata mbere y’uko nguha urwandiko, icyo rero zirusha abandi, ni umwuga, kutajenjeka no kumenya akamaro k’umutekano mu gihugu, n’ibindi dufite byose”.

Mu nkingi umunani, eshanu ziri ku gipimo kiri hejuru ya 80%, naho inkingi eshatu zisigaye zagize amanota ari hagati ya 77% na 75%, bivuze ko nta nkingi yigeze igira amanota ari hasi ya 75%.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ni yo yaje inyuma y’izindi n’igipimo cya 75.81%, icyakora yazamutseho 0.58% ugereranyije na RGS ya 8, aho n’ubundi yari yaje inyuma ku gipimo cya 75.23%. No muri RGS ya 7 n’iya 8 iyi nkingi ni yo yaje inyuma y’izindi.

Umuvugizi wungirije w’imiryango itari iya Leta (Civil Societies) Dr. Emmanuel Nzeyimana, avuga ko inzego z’umutekano zifite ubudasa zihariye, bose bifuza kugeraho, ariko ngo hari ibikibakoma mu nkokora bituma batagera kuri urwo rwego.

Ati “Ubwo budasa buri mu nzego z’umutekano, twese twakwifuje kubugeraho, ariko imbogamizi irimo ni ikijyanye no gukorera hamwe, guhuriza ku ngamba zimwe, nk’abantu bari mu rwego rumwe, ni cyo kintu kirimo kubura, ari na cyo ndimo gusaba ko cyashyirwamo imbaraga”.

Hon Pelagie Uwera, ni umudepite uri mu bagize komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu Nteko Ishinga Amategeko. Avuga ko bashimira abagize urwego rw’umutekano, ko ibyabo bitajya bigabanuka, ahubwo bihora bizamuka, ari na ho ahera asaba izindi nzego kubiheraho bikabaha imbaraga.

Ati “Icyo tubona gifasha uru rwego, mbere na mbere ni ikinyabupfura, kumenya inshingano, ni ukuvuga ngo inzego zose zibifashe uko, zikamenya inshingano, ariko zikamenya n’indangagaciro zo gukora neza, no gukorera ku gihe, dufite urugero rwiza, ni byo tugomba gushima, abantu twese tugomba gukora nk’uru rwego rw’umutekano, kugira ngo tubashe kwesa imihigo”.

Mu bipimo 35 byasuzumwe, 23 biri hejuru ya 80%, naho 12 bisigaye biri hagati ya 60% na 79%. Ibipimo byose byo mu nkingi y’umutekano n’ibyo mu nkingi yo gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa, biri hejuru ya 80%.

Mu bipimo bito 144 byasuzumwe, 134 biri hejuru ya 60%, icyenda biri hagati ya 40% kugeza kuri 59%, naho kimwe kirebana no guca imanza z’ibirarane, ni cyo cyonyine kiri munsi ya 40%, kuko cyagize 32.04%.

Ifoto y'urwibutso yafashwe nyuma y'uko RGB igaragaje ibyavuye muri RGS ya cyenda
Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma y’uko RGB igaragaje ibyavuye muri RGS ya cyenda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka