Inzego z’ibanze ziracyabuze ubushobozi bwo kwitekerereza - Abasenateri

Bamwe mu basenateri basanga abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kujya bitekerereza icyo bakwiye gukorera abaturage, ntibahore mu byo guverinoma ibabwira.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mata 2019, ubwo harebwaga ku nshuro ya kabiri raporo ya Komisiyo ya politike muri Sena, ku bijyanye n’imikorere ya za njyanama z’uturere, byagaragaye ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage itagezweho uko bikwiye, nubwo leta yabishyizemo imbaraga.

Senateri Musabeyezu Narcisse yagize ati, “Nari nzi ko raporo iza igaragaza nibura umwe mu mirenge watangwaho urugero, ariko bigaragara ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakibura ubushobozi bwo kwitekerereza mu gihe bashyira inshingano zabo mu bikorwa. Urebye raporo zituruka mu mirenge yose zirajya gusa”.

Raporo yagaragaje ko abayobozi b’utugari n’imirenge badashobora kuzuza inshingano neza. Bavuze ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nyinshi rikorwa na leta bikarangirira ku rwego rw’akarere.

Urugeero ni uko, 33.3% by’imyanzuro yafashwe na njyanama z’imirenge na 37.6% by’imyanzuro yafashwe na njyanama z’utugari, itashyizwe mu bikorwa n’inzego z’ibanze bitwe n’uko yafashwe n’abantu badafite ubumenyi kuri gahunda zihari ndetse n’amategeko agenga imyanzuro yabo.

Senateri Musabeyezu asanga hakwiriye kubaho amahugurwa yihariye agenewe abayobozi b’imidugudu, ab’utugari n’imirenge, n’abagize njyanama.

Yagize ati, “Ntibigeze bahabwa ubushobozi, cyangwa se ngo babwirwe ibyo bagomba gukora nyuma yo gushyirwa ku mirimo. Njyewe rero nsanga uwo ari wese utowe, yagombye guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’imiyoborere n’iterambere ry’icyaro.”

Komisiyo yavuze ko muri rusange gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yageze ku nzego z’ibanze, ariko ikibazo cyabayeho ari uguhuza imikorere hagati y’uturere na za njyanama z’imirenge cyane cyane izishinzwe ishyirwa mu bikorwa.

Abasenateri bahamya ko hakiri ikibazo cy’uko abakora mu nzego z’ibanze batamenya inshingano zabo.

Urugero 42.6% by’abaturage ntibishimiye ibisobanuro bahawe ku bijyanye n’ingengo y’imari y’akarere, naho 37.5% ntibabona amakuru ajyanye na raporo ku iterambere ry’akarere, mu gihe 35.7% bo batigeze bamenya gahunda z’iterambere z’akarere.

Raporo y’abo Basenateri ivuga ko kugira ngo ibintu bigende neza kurusha uko bimeze ubu, bisaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bajya bahabwa urubuga rwo gusangira ibitekerezo, kandi kugira ngo gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage ishinge imizi, bisaba ko za njyanama zikajya zibazwa ibitakozwe uko bikwiye.

Nubwo bimeze bityo ariko, Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène avuga ko ibisabwa muri iyo raporo bishobora kugorana.

Yagize ati, “Ni gute wavuga ngo umwarimu ajye abwira umuyobozi w’akarere icyo akora, kandi uwo mwarimu ari munsi y’ubuyobozi bwe? Ntidushobora kugera kuri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, igihe cyose leta igiha inzego z’ibanze amabwiriza kandi igakoresha ububasha bwayo mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza”.

U Rwanda rwatangije gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage muri Gicurasi 2000, ivugururwa mu 2012, n’itorwa ry’itegeko Nº 87/2013 ro ku wa 11/09/2013 rigenga imikorere y’inzego z’ibanze.

Kuva mu 2012, ni ubwa kabiri sena igenzuye aho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage igeze, kuri iyi nshuro bakaba bavuze ko umusaruro w’iyo gahunda ugomba kuboneka.

Senateri Tito Rutaremara asanga bikwiye ko “Meya”, abayobozi ba njyanama n’abandi bayobozi ,bajya babazwa ibyo bakwiye kuba bakora.

Yagize ati, "Si ba Meya bonyine bakwiye kubazwa icyatumye imihigo y’uturere iteswa uko bikwiye, ahubwo n’uturere n’abayobozi ba njyanama z’utugari…, nabo bakwiye kubazwa, kuko nabo bashyira mu bikorwa ibijyanye n’iterambere no kwegereza ubuyobozi abaturage ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka