Inteko Rusange ya Sena yemeje ubwegure bwa Dr. Iyamuremye Augustin

Inteko Rusange ya Sena yemeje kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, ko Dr Augustin Iyamuremye avuye burundu ku mwanya w’Ubuyobobozi bwa Sena, ndetse ikaba yakiriye n’ubwegure bwe ku murimo w’Ubusenateri.

Dr. Iyamuremye Augustin yasobanuriye Abasenateri bagenzi be ko uburwayi ari bwo butumye yegura
Dr. Iyamuremye Augustin yasobanuriye Abasenateri bagenzi be ko uburwayi ari bwo butumye yegura

Dr Iyamuremye yatangaje mu ibaruwa yandikiye Abasenateri ikanamenyeshwa Perezida wa Repubulika, ko yeguye kuri iyo myanya yombi kubera uburwayi, kugira ngo kwivuza kwe kutabangamira inshingano yari ashinzwe.

Abasenateri 25 kuri 25 bitabiriye Inteko Rusange batoye bose ko Dr Iyamuremye avuye burundu ku mwanya wo kuba Perezida wa Sena, bamwifuriza gukira uburwayi afite.

Itora ryayobowe na Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Esperance Nyirasafari, akaba yagize ati "Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Nyakubahwa Dr Iyamuremye Augustin avuye burundu ku mwanya wa Perezida wa Sena."

Ati "Senateri Iyamuremye Augustin yatumenyesheje kandi ko yeguye ku murimo w’Ubusenateri, ibi byo nta cyemezo tubifatira, ni ukubyakira."

Abasenateri bavuga ko impamvu y’uburwayi yatanzwe na Dr Iyamuremye yumvikana, bakaba bamushimiye ko bakoranye neza, barimo Nkusi Juvenal basanganywe mu mutwe wa Politike umwe wa PSD.

Senateri Nkusi Juvenal yagize ati "Gushimira Perezida wa Sena ku cyemezo yafashe ntabwo ari uko twishimye ahubwo ni uko impamvu yatanze zifite ishingiro, kandi bikaba ari ku nyungu z’Igihugu no ku nyungu z’Urwego yayoboraga."

Dr Iyamuremye yashimangiye ibikubiye mu ibaruwa yandikiye Inteko Rusange ya Sena agira ati "Nafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo yanjye kubera uburwayi, si ngombwa kujya muri byinshi ariko ntabwo nabahisha, ni indwara itandura."

Ati "Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntayiyoborera mu gitanda, ntabwo nashoboraga kurira ariya madarajya, bambwiraga ko babona ndi muzima ariko umuntu ni we wimenya"

Visi Perezida Nyirasafari Esperence ni we wayoboye igikorwa cyo kwemeza ubwegure bwa Dr. Iyamuremye
Visi Perezida Nyirasafari Esperence ni we wayoboye igikorwa cyo kwemeza ubwegure bwa Dr. Iyamuremye

Dr Iyamuremye yongeye gushimira Perezida wa Repubulika wakomeje kumugirira icyizere, Abasenateri batamutereranye, ndetse n’abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe hamwe n’abo mu mahanga bakomeje kwita ku buzima bwe.

Amateka ya Dr Iyamuremye mu buyobozi bw’u Rwanda ni aya kera

Dr Iyamuremye Augustin w’imyaka 76 y’ubukure, akagira impamyabushobozi y’ikirenga mu buvuzi bw’amatungo, yagiye ku busenateri mu mwaka wa 2019 abihawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yaje muri Sena avuye ku buyobozi bw’Ihuriro ry’Inama y’Inararibonye mu Rwanda yari amazeho imyaka ine kuva muri 2015, yabaye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe kuva muri 2012-2015.

Mbere yaho akaba yarakoze inshingano mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umusenateri kuva muri 2004-2011 abifatanyije no kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko nyafurika.

Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri 1999-2000, Minisitiri w’Itangazamakuru kuva muri 1998-1999, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri 1994-1998.

Mbere yaho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ubutasi bw’Imbere mu Gihugu mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuva muri 1992-1994, yabaye Perefe wa Gitarama kuva muri 1990-1992, Umuyobozi w’Uruganda rw’amata rwa Nyanza kuva muri 1984-1990, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1977-1984.

Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena riteganya ko Umusenateri washyizweho iyo yeguye, apfuye, avanywe ku mirimo n’icyemezo cy’Urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.

Twibutseko Dr Iyamuremye yari yahawe ubusenateri na Perezida wa Repubulika, ndetse ko mu gihe hazaba hashyirwaho umusimbura ku mwanya w’Ubuyobobozi bwa Sena, Perezida wa Repubulika ari we utumiza kandi akayobora iyo nama.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka