Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yimuriwe umwaka utaha

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) yari iteganyijwe tariki 18/11/ 2019 yimuriwe umwaka utaha wa 2020, mu kwezi kwa Mutarama cyangwa Gashyantare.

Mu ibaruwa yohererejwe Umunyamabanga mukuru wa EAC Liberat Mfumukeko, yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda, ushinzwe ibikorwa bya EAC Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko inama yari iteganyijwe tariki ya 18 Ugushyingo 2019 yasubitswe, ariko izindi nama zari ziteganyijwe zo zikomeza.

Iyo baruwa igira iti “Nejejwe no kumenyesha abanyamuryango ba EAC bose ko kubera ubusabe bw’umwe mu banyamuryango bacu, inama yavuzwe haruguru yimuriwe mu mwaka utaha muri Mutarama cyangwa Gashyantare.

Itariki inama izaberaho muzayimenyeshwa nyuma y’ibiganiro byihariye by’abakuru b’ibihugu binyamuryango bya EAC, ibyo ariko ntibibujije ko inama mpuzabikorwa n’inama ya 39 y’abaminisitiri ba EAC, zo zikomeza nkuko bisanzwe, kimwe n’inama y’abashoramari bahuriye muri EAC”.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru mu byumweru bibiri bishize, Perezida Kagame unayoboye Umuryango wa EAC yari yatangaje ko nubwo ibihugu binyamuryango bifite ibibazo by’umwihariko, ibikorwa bya EAC byo bigomba gukomeza nkuko biteganyijwe, ndeste n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC igomba kuba mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira.

Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwa twitter avuga ko ibyari byanditswe na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda ko isubikwa ry’iyo nama rifitanye isano n’ibibazo biri hagari y’ibihugu by’ u Rwanda na Uganda atari byo.

Yagize ati “Ndagira ngo mvuge ko ibyanditswe n’ikinyamakuru ‘Chimp Reports’ by’uko gusubika iriya nama byatewe n’umwe mu bakuru b’ibihugu bigize EAC, atari byo kuko nta sano bifitanye n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ntabwo numva ahubwo impamvu ibaruwa igenewe abanyamuryango ba EAC muri iki gitondo yahise isakazwa mu binyamakuru byo muri Uganda”.

Muri iyo baruwa kandi bigaragara ko igihe Umunyamabanga mukuru wa EAC Liberat Mfumukeko waherukaga i Kigali akanabonana na Perezida Kagame tariki ya 16 Ugushyingo 2019, yamusabye ko yashyira imirimo y’inama y’abaminisitiri n’abakuru b’ibihugu bigize EAC n’izindi nzego zayo ku wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2019 ikabera i Kigali.

Imirimo y’iyo nama ni ukwiga no kurangiza kunoza imiterere mishya y’inzego zigize EAC, nkuko byari biherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri ba EAC mu kwezi gushize k’Ukwakira 2019.

Iyo nama kandi iteganyije gusuzumirwamo ibibazo by’ingengo y’imari ya EAC, birimo kuba ikomeje kugenda igabanuka, hakanigwa uburyo bwo gushyiraho ubunyamabanga bwa EAC.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza mu kiganiro n’abanyamakuru ko nubwo hari ibibazo hagati y’ibihugu binyamuryango bigize EAC, hari n’ubushake bwo kubikemura ariko ko kuba inama bigomba kwigirwamo zikomeje kuba nkeya bitavuze ko bigomba kuguma gutyo.

Yagize ati “Nababwira ko kwishyira hamwe no kumva ibintu kimwe atari ikintu cyikora. Kwishyira hamwe bivuze guhuza ibintu bitandukanye ngo habeho ikintu duhuriyeho, kandi ntibivuze ko abantu bagomba gutekereza ibintu kimwe.

Nta bibazo bidasanzwe mbona kuba abantu bahitamo icyiza cyangwa ikibi, bibaho, ni ko bigenda hari abantu rimwe na rimwe bazana ibibazo aho bitagakwiye kuba biba, ibyo bikunze kugaragara ku bantu ubwabo, n’abanyapolitiki kubera inyungu runaka”.

Si ubwa mbere inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC isubikwa, kuko n’inama ya 20 yasubitswe inshuro nyinshi ariko ikaza guteranira i Arusha muri Tanzaniya ku wa 01 Mutarama 2019 itarimo Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka