Imibare iraha Joe Biden amahirwe yo gutsinda Donald Trump

Mu gihe habura ibyumweru bitatu gusa ngo amatora abe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, amatora azaba tariki ya 03 Ugushyingo 2020, ishyaka ry’aba Democrates rihagarariwe na Joe Biden mu matora, ni ryo rihabwa amahirwe, hakurikijwe ibyegeranyo bigenda bikorwa. Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba Republicains avuga ko agifite icyizere mu gihe azaba asubukuye neza gahunda ze zo kwiyamamaza, nyuma yo kuva mu bitaro, aho yavurwaga Covid-19.

Donald Trump na Joe Biden bakomeje guhatanira kuyobora Lea zunze Ubumwe za Amerika
Donald Trump na Joe Biden bakomeje guhatanira kuyobora Lea zunze Ubumwe za Amerika

Ku ruhande rwa Donald Trump, ibintu byarushijeho kuba bibi, mu gihe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020 ari bwo yagombaga guhura n’abamushyigikiye, muri Leta ya Florida. Ikiganiro cya mbere mpaka yagiranye n’uwo bahanganye, Joe Biden, cyabaye tariki ya 29 Nzeri 2020, cyafashwe nk’ikitarageze ku ntego zacyo. Kuba Trump yararwaye Covid-19, byibukije byinshi yagiye atangaza, avuga ko Covid-19 atari indwara ikomeye. Nyuma yo kuva mu bitaro, Donald Trump yagiye akora udushya twatumye benshi bibaza ibyo arimo.

Perezida Trump, yavuze ko atazitabira ikiganiro cya kabiri hamwe na Biden, kuko ngo kugikora hifashishijwe ikoranabuhanga ari ukumutesha igihe. Iki kiganiro, cyari guha amahirwe menshi Joe Biden, kuko ari bwo bari gusubiza ibibazo abaturage babaza. Trump azwiho kudasubiza neza abantu benshi, bamubaza ku bijyanye n’akazi ke.

Mu kwiyamamaza kandi, yakoresheje video igaragaza Dr Anthony Fauci ukuriye ikigo cya Amerika cyo kurwanya indwara zandura (National Institute of Allergy and Infectious Diseases) avuga ko "atibwira ko hari undi uwo ari we wese washoboraga gukora ibirenzeho" mu kurwanya Covid-19. Bigaragazwa nk’aho Dr Fauci yavugaga Donald Trump. Nyamara Dr Fauci yamaganye iyo video, avuga ko bayiciyemo amagambo, ndetse bakayikoresha batamubajije. We yavuze ko ibyo yavuze byarebaga abo bafatanya mu bikorwa byo kuvura n’ubushakashatsi kuri Covid-19.

Dr Fauci w’imyaka 79, yahise yoherereza ubutumwa ibiro ntaramakuru AFP, agira ati « Mu myaka yanjye igera hafi kuri 50 nkorera rubanda, nta na rimwe nigeze nshyigikira ku mugaragaro umukandida muri politiki »
.
Mu biganiro akomeje gukorera ku bitangazamakuru bikomeye muri Amerika, Donald Trump yakomeje kutavuga neza bamwe mu bakomeye muri Guverinoma ye, barimo William Barr uhagarariye abunganizi mu mategeko (Avocats) muri Amerika, n’umunyamanga wa Leta, Mike Pompeo. Aha, avuga ko William Barr ari we wakerereje dosiye igomba gukurikiranwamo Barack Obama na Joe Biden, ku mafaranga adafite ibisobanuro bahawe n’Abarusiya mu matora ya 2016. Yasabye ko bahita batangira gukurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka