Imibanire ya Green Party n’abaturanyi ni nta makemwa - Frank Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Dr. Frank Habineza, aratangaza ko kuva iri shyaka ryabona imyanya mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, abarwanashyaka baryo ku nzego z’ibanze batongeye guhutazwa nk’uko byabagaho mbere.

Depite Frank Habineza asanga mu buhinzi n'ubworozi no mu byiciro by'ubudehe hari ibikwiye kunozwa
Depite Frank Habineza asanga mu buhinzi n’ubworozi no mu byiciro by’ubudehe hari ibikwiye kunozwa

Yabitangarije mu nama ya biro politiki yaguye y’ishyaka, yabaye ku cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019.
Muri iyi nama abarwanashyaka banahuguwe ku itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki mu Rwanda.

Depite Dr. Frank Habineza yavuze ko hari abayoboke b’iri shyaka bajyaga bahutazwa cyane cyane abo ku nzego z’ibanze, ariko kuva iri shyaka ryabona imyanya mu nteko ishinga amategeko bikaba byarahagaze.

Yagize ati “Tumaze gutorwa mu nteko ishinga amategeko, habayeho nko mu nzego z’ibanze kuba abarwanashyaka bacu nta bibazo bongeye kugira nka mbere.

Ni ukuvuga ngo habayeho impinduka nziza, abantu baratuje barakora akazi kabo, hari n’abari baratangiye gufunga ibikorwa byabo ubu barafunguye, barakora neza batuje, kuko na bo batangiye kumva ko ishyaka ryacu ryemewe n’amategeko kandi rifite ubwisanzure bwo gukorera mu Rwanda.”

Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, ryinjiye mu nteko ishinga amategeko nyuma y’amatora y’abadepite yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2018.

Ku nshuro yaryo ya mbere, iri shyaka ryahawe imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, iri shyaka ryasezeranyaga Abanyarwanda kuzakora ubuvugizi hagashyirwaho ikigega cyo kugoboka abahinzi n’aborozi, bakajya babona inguzanyo ku nyungu ntoya.

Dr. Frank Habineza avuga ko bari hafi gutegura umushinga w’itegeko bazashyikiriza inteko ishinga amategeko, hanyuma bakayisaba kuwemeza kugira ngo icyo kigega kibashe gushyirwaho.

Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko ubu babanye neza n'abaturanyi babo
Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko ubu babanye neza n’abaturanyi babo

Uyu muyobozi ariko avuga ko ikibazo gihangayikishije kugeza ubu ari umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi upfa ubusa kubera kubura amasoko, ari na cyo bagiye gukorera ubuvugizi ku buryo bwihutirwa.

Ati ”Ikibazo kituraje ishinga kugeza ubu ni icy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa. Abahinzi b’umuceli hirya no hino umuceri wabo wabuze isoko, urahunitse mu bubiko.

Ikindi kibazo gikomeye ni icy’umukamo. Hirya no hino amata turayamena! Uruganda rw’Inyange rutunganya amata, ntirufite ubushobozi bwo gufata amata yose yo mu gihugu. Hakenewe rero gushyirwamo imbaraga hakaboneka izindi nganda, bityo umusaruro w’amata ukagirira akamaro abaturage”.

Mu bindi iri shyaka rivuga ko riri guteganya gukorera ubuvugizi harimo ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe.

Dr. Habineza avuga ko bo bifuza ko ibyiciro y’ubudehe byashingira ku bushobozi bw’amafaranga, ndetse no ku cyiciro cy’amashuri umuntu yize.

Ati ”Ni byiza ko bivugururwa kuko n’ubundi twari twarabisabye ko bivugururwa, ariko tukongeramo igitekerezo gitandukanye no kuvuga ngo icyiciro cya mbere, icya kabiri, icya gatatu, …. ahubwo bibe bishingiye ku bukungu bw’umuntu.

Niba ari umuntu ushobora kubona ibihumbi 100 ku mwaka, uwabona miliyoni, uwabona miliyoni 10, 100, abo bakajya bashyirwa mu byiciro hagendewe ku bukungu bw’amafaranga bashobora kubona.

Ikindi hakarebwa ku mpamyabumenyi umuntu afite. Niba ari uwarangije amashuri yisumbuye, uwarangije abanza, ufite ‘Masters’, abo na bo bakagenda bashyirwa mu byiciro bibakwiye hagendewe kuri ayo mashuri.”

Ishyaka Green Party rivuga ko sosiyete sivile ikwiye kujya ikora ubushakashatsi ku nzego zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, kandi bugatangazwa, kuko muri ubwo bushakashatsi ari ho hagaragarira ibibazo by’abaturage, bikabasha gukemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzongere mwumve ko azongera gusakuza.Icyo yashakaga ni umugati (national bread).Ntawuvugana "indyo" mu kanwa.Nawe azajya avuga ko byose bimeze neza.Biraruhije yuko abanyepolitike babona paradizo.Kubera ko ari "selfish".Bareba inyungu zabo,ntibabone ibibazo by’ingutu: Abakozi Babura imodoka zibatwara nimugoroba,amazi yabuze mu gice kinini cy’umujyi,akarengane k’abaturage,mwarimu uhembwa 40 000 frw,etc...

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka