Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ipfundo ry’ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ritazingiye ku gushyira umukono ku masezerano ahubwo ari ubushake buke bwa Politiki.
Ni bimwe mubyo uyu muyobozi yagarutseho kuri uyu wa Gatanu, ku kiganiro cyagarukagaga ku bubanyi n’amahanga, yagezaga ku bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 ku munsi wayo wa kabiri.
Amb. Nduhungirehe, yagaragaje inshuro zose ibihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro n’abahuza batandukanye yaba abo mu Karere, Afurika, Aziya, Uburayi ndetse n’Amerika ari byo biheruka bya vuba, ariko ko nubwo byagiye byitabirwa n’impande zombi, nta bushake bwa Politike ubuyobozi bwa RDC bwagiye bugaragaza.
Yagize ati “Iyo bavuga ngo u Rwanda rwajyanye ibiganiro hanze y’Afurika, ibyo ntabwo ari byo, twe twari mu biganiro nya EAC na SADC, ariko Perezida Tshisekedi aba ari we ufata icyemezo cyo kubijyana hanze, ariko twe kubera ko dushigikiye amahoro, ibyo biganiro tubijyamo, amasezerano ashyirwaho umukono.”
Yunzemo ati “Ikibazo gikomeye, burya si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politike, nibwo bwabuze. Mwumvise neza ejo bundi Nyakubahwa Perezid awa Repubulika, ajya gusinya amasezerano ya Washington tariki ya 4 Ukuboza, umwaka ushize. Nyuma yaho umujyi wa Uvira ugafatwa, amagambo yavuzwe, kuvuga ngo ni ukutubahiriza k’u Rwanda na M23 kw’aya masezerano.”
Aha Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ubuyobozi bwa RDC bwirengagiza nkana ko hasinywa amasezerano y’amahoro, hari ibyo bumbvikanyeho bari basinye tariki 27 Kamena 2025, asinyirwa i Washington, hagamijwe guhagarika amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi, kugira ngo haboneke amahoro mu Karere, ku buryo icyo gihe banabisengeye.
Ati “Twaranabisengeye, Pasiteri Paula White, yadufashe ibiganza, turahumiriza, turasenga, dusengera amahoro mu Karere, ndetse na mugenzi wanjye Kayikwamba Thérèse, rwose twari twakundanye, dufatanye agatoki ku kandi. Ariko ibyabaye nyuma mwarabibonye, ni ibitero bya buri munsi by’indege na Drone, byibasira umutwe wa M23, binyuranyije n’amasezerano yari yashyizweho umukono yari yashyizweho umukono. Ni ugukoresha abacanshuro, mwabonye abacanshuro bo muri Romania banyuze hano bihuta (Quickly, Quickly).”
Yongeyeho ati “Basimbuwe n’abandi bacanshuro bo mu bihugu bitandukanye barimo Colombia. Harimo gukoresha ingabo z’abaturanyi b’impanga, bajya muri RDC, gufatanya na Guverinoma ya RDC kwibasira Abanyamulenge. Ntitwahwemye kubibwira umuryango mpuzamahanga n’abahuza, tubabwira ko amasezerano y’amahoro n’agahenge atareba uruhande rumwe. Nayo yashyizweho umukono tariki ya 4 Ukuboza yabaye intambara ihari, ibyo bisasu birimo biraswa, ku buryo uwishe ayo masezerano, utarayubahirije ni uwagiye gutera ibyo ibisasu.”
Aha ni ho Amb. Nduhungirehe ahera avuga ko u Rwanda rushigikiye amasezerano y’amahoro, kuko akubiyemo byose biganisha ku mahoro.
Yagize ati “Twebwe nk’u Rwanda dushigikiye amasezerano yashyizweho umukono, tukaba dushyigikiye ko ashyirwa mu bikorwa, kuko ni amasezerano rusange, agenga ibibazo byose, harimo ibijyanye n’umutekano, kurandura umutwe wa FDLR, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, hari ibijyanye n’ubukungu, twashyize umukono ku masezerano y’Akarere azatuma hari ibikorwa bizakorwa hagati y’u Rwanda na RDC, n’ibindi bijyanye na Politike kugira ngo amahoro ahinde mu Karere.”
Aha u Rwanda rwagaragaje ko rushaka guha imbaraga ni ubuhuza bwa Afurika, kubera ko ariho bwatangiriye, kuko ari ngombwa ko ikibazo ibihugu byombi bifitanye ari ngombwa ko yarangira.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
- Hari ibintu bine tudakora neza - Minisitiri w’Imari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|