Ijambo rya Trump ryahagaritswe kuri televiziyo kubera amakuru yavugaga adafitiye gihamya

Mu gihe akomeje gushinja Komisiyo ishinzwe amatora muri amerika ko yamwibye amajwi, Donald Trump, yatangiye gufatirwa ibyemezo na televiziyo zikomeye ndetse n’imbuga nkoranyambaga muri Amerika.

Donald Trump
Donald Trump

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, zimwe muri televiziyo, zafashe icyemezo cyo gucamo kabiri ijambo rya Donald Trump, aho bavuga ko yavugaga amagambo yo gucamo ibice Abanyamerika, ndetse akanatangaza amakuru adafitiye gihamya. Muri yo, hari aho yavuze ko aba Democrates bari gukora uko bashoboye, bakiba amajwi, kugira ngo bibe ubutegetsi bwa Amerika.

Nibwo bwa mbere Trump yari avuze ijambo mu ruhame, kuva amatora nyirizina yatangira, kugeza ubu amajwi akaba akibarurwa. Perezida Trump, yavuze ko iyo amajwi aza kubarurwa mu buryo bwubahirije amahame n’amabwiriza, yari gutsinda byoroshye, nyamara ngo ubujura bw’amajwi bwatumye akomeza kuba inyuma. Gusa Donald Trump, nta gihamya kugeza ubu aratanga cyemeza ko koko ababarura amajwi bamwibye, bakayaha Joe Biden.

Zimwe muri izo televiziyo zikunzwe cyane muri Amerika, harimo NBC News, ABC News, ndetse na MSNBC. Babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Televiziyo MSNBC, bagize bati “Bibaye ngombwa ko ducamo kabiri ijambo rya Perezida wa Amerika, ariko kandi aha tugamije no kumukosora”, aya magambo akaba yanavuzwe imbonankubone n’umunyamakuru wayo Brian Williams, bakimara gukuraho ijambo rya Trump.

Uretse izo televiziyo, ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, rwafunze urukuta rw’itsinda ryari rimaze kugira abasaga ibihumbi 320 mu minsi itagera kuri ibiri, rwiswe “Stop the Steal”, bisobanuye ngo “Mureke ubujura”. Iri tsinda rishyigikiye Donald Trump, na ryo rirashinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha y’uko amatora atakozwe mu mucyo, ndetse ko umukandida wabo akomeje kwibwa amajwi.

Perezida Trump akomeje gusaba ko aho amajwi atararangira kubarwa baba babihagaritse, ibintu bikabanza kunyura mu mucyo. Abakurikirana amatora muri iki gihugu, bavuze ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko Donald Trump na we yabonye ko yamaze gutsindwa amatora, akaba atangiye gushakira impamvu aho bidashoboka.

Umu Democrate Joe Biden yakomeje kuza imbere mu kugira amajwi menshi, aho amaze igihe atangajwe ko afite amajwi 264, naho Donald Trump akagira 214. Bose baraharanira kugeza ku majwi 270, aho uyagize ari we uhita wemezwa nka Perezida mushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

naveho byamurangiranye trump.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Turabashimira cane kumakuru meza mutugezaho. JOE BIDEN Niwenyene yarakwiye kuyobora America afite ibitekerezo vyiza kandi ntavangura ruhu Afite! TRUMP arize arangiza MANDAT ye adakandagiye muri AFRICA ! Ndi i BUJUMBURA mu BURUNDI 🇧🇮🇧🇮

Olivier Man yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Kt radio Ni ulala pe ahubwo ubu abafite gahunda muze hano tubyine itsinzi Joe Biden oyee gusa America ntizongere guseka Africa pe trup arabihaye pe

Mr pyasu yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

TRUMP YARANZWE NO KUTAGIRA LEADERSHIP IHAMYE RWOSE NTABWO YAKOMEZA KUYOHORA USA.Yaratsinzwe nubwo atarabyemera.

Arnau d yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Trump ari gushakira amajwi aho atari kd abanyamerica bo bari keitorera binyuze mumucyo nge ndahamya ko amatora ari guca mumucyo ark nge kugiti cyange mbaye ndutora natora joe Biden kuko Trump ntago azi gushishoza ibintu akoze byose arahubuka kubwibyo rero joe Biden oyeeeee

Janvier yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka