Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, zimwe muri televiziyo, zafashe icyemezo cyo gucamo kabiri ijambo rya Donald Trump, aho bavuga ko yavugaga amagambo yo gucamo ibice Abanyamerika, ndetse akanatangaza amakuru adafitiye gihamya. Muri yo, hari aho yavuze ko aba Democrates bari gukora uko bashoboye, bakiba amajwi, kugira ngo bibe ubutegetsi bwa Amerika.
Nibwo bwa mbere Trump yari avuze ijambo mu ruhame, kuva amatora nyirizina yatangira, kugeza ubu amajwi akaba akibarurwa. Perezida Trump, yavuze ko iyo amajwi aza kubarurwa mu buryo bwubahirije amahame n’amabwiriza, yari gutsinda byoroshye, nyamara ngo ubujura bw’amajwi bwatumye akomeza kuba inyuma. Gusa Donald Trump, nta gihamya kugeza ubu aratanga cyemeza ko koko ababarura amajwi bamwibye, bakayaha Joe Biden.
Zimwe muri izo televiziyo zikunzwe cyane muri Amerika, harimo NBC News, ABC News, ndetse na MSNBC. Babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Televiziyo MSNBC, bagize bati “Bibaye ngombwa ko ducamo kabiri ijambo rya Perezida wa Amerika, ariko kandi aha tugamije no kumukosora”, aya magambo akaba yanavuzwe imbonankubone n’umunyamakuru wayo Brian Williams, bakimara gukuraho ijambo rya Trump.
Uretse izo televiziyo, ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, rwafunze urukuta rw’itsinda ryari rimaze kugira abasaga ibihumbi 320 mu minsi itagera kuri ibiri, rwiswe “Stop the Steal”, bisobanuye ngo “Mureke ubujura”. Iri tsinda rishyigikiye Donald Trump, na ryo rirashinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha y’uko amatora atakozwe mu mucyo, ndetse ko umukandida wabo akomeje kwibwa amajwi.
Perezida Trump akomeje gusaba ko aho amajwi atararangira kubarwa baba babihagaritse, ibintu bikabanza kunyura mu mucyo. Abakurikirana amatora muri iki gihugu, bavuze ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko Donald Trump na we yabonye ko yamaze gutsindwa amatora, akaba atangiye gushakira impamvu aho bidashoboka.
Umu Democrate Joe Biden yakomeje kuza imbere mu kugira amajwi menshi, aho amaze igihe atangajwe ko afite amajwi 264, naho Donald Trump akagira 214. Bose baraharanira kugeza ku majwi 270, aho uyagize ari we uhita wemezwa nka Perezida mushya.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
naveho byamurangiranye trump.
Turabashimira cane kumakuru meza mutugezaho. JOE BIDEN Niwenyene yarakwiye kuyobora America afite ibitekerezo vyiza kandi ntavangura ruhu Afite! TRUMP arize arangiza MANDAT ye adakandagiye muri AFRICA ! Ndi i BUJUMBURA mu BURUNDI 🇧🇮🇧🇮
Kt radio Ni ulala pe ahubwo ubu abafite gahunda muze hano tubyine itsinzi Joe Biden oyee gusa America ntizongere guseka Africa pe trup arabihaye pe
TRUMP YARANZWE NO KUTAGIRA LEADERSHIP IHAMYE RWOSE NTABWO YAKOMEZA KUYOHORA USA.Yaratsinzwe nubwo atarabyemera.
Trump ari gushakira amajwi aho atari kd abanyamerica bo bari keitorera binyuze mumucyo nge ndahamya ko amatora ari guca mumucyo ark nge kugiti cyange mbaye ndutora natora joe Biden kuko Trump ntago azi gushishoza ibintu akoze byose arahubuka kubwibyo rero joe Biden oyeeeee