Igisubizo cya nyuma ya 2017 gishingiye kuri referandumu-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi yatangaje ko ibizava muri Kamarampaka (Referendum) ari cyo gisubizo cy’abashaka ko akomeza kuyobora.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangarije mu nama ya Biro Politiki yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri uyu wa 6 Ukuboza 2015, aho abanyamuryango bari biteze ko abaha igisubizo ku byo imbaga y’Abanyarwanda yamusabye byo gukomeza kubayobora nyuma ya 2017.

Perezida Kagame yatangaje ko Kamarampaka (Referundum) ari yo izatanga igisubuzo cya nyuma ya 2017.
Perezida Kagame yatangaje ko Kamarampaka (Referundum) ari yo izatanga igisubuzo cya nyuma ya 2017.

Avuga kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagize ati "Ibyo munshakaho uyu munsi biracyashingiye ku bizava muri iyi referandumu dushaka, bivuze ko igisubizo cyanjye kitaboneka mbere yayo".

Akomeza avuga ko impamvu bigomba kwitonderwa ari ukugira ngo abantu barebe niba ibigiye gukorwa bifite ishingiro, bitarimo amarangamutima. Gusa ngo ibitekerezo by’Abanyarwanda ni byo ashyira imbere kuruta iby’undi muntu wese.

Buri mwaka abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barahura bakisuzuma bakanagena umwaka ukurikira.
Buri mwaka abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barahura bakisuzuma bakanagena umwaka ukurikira.

Muri ibi biganiro hagati y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bagarutse ku bigwi bya Perezida Kagame birimo guhagarika Jenoside, kugarura umutekano mu gihugu, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza, iterambere rigaragara n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi ngo bikaba ari byo bashingiraho bamusaba ko yabemerera agatanga kandidatire ye nyuma ya y’iyi manda agiye kurangiza kuko ngo nubwo yakoze byinshi hari ibindi bakimukeneyeho kandi babona nta wundi wabibagezaho.

Agaruka ku bijyanye na referandumu, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yavuze ko ibyo abanyamategeko bagomba gukora babirangije, ko uruhare rusigaye ari urwa Perezida wa Repubulika.

Yagize ati "Inteko Ishinga Amategeko yakoze akazi kayo, Urukiko rw’Ikirenga rutanga inama, tukaba twifuza ko twava hano tumenye itariki referandumu izaberaho kuko biri mu nshingano za Perezida wa Repubulika, ku buryo mu nama y’Abaminisitiri itaha yahita ishyirwa ahagaragara".

Abayobozi b'umuryango n'abanyamuryango baba bafite urubuga rwo kubaza no gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
Abayobozi b’umuryango n’abanyamuryango baba bafite urubuga rwo kubaza no gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

Minisitiri Busingye akaba yavuze ko itariki bateganya ko referandumu yaberaho ari iya 18 Ukuboza 2015, akaba atanyuranya n’abandi bayobozi bakuru b’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu karuhuko, Perezida Kagame yafashe umwanya wo kuganira n'abandi bayobozi.
Mu karuhuko, Perezida Kagame yafashe umwanya wo kuganira n’abandi bayobozi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntago ari cyera abanyarwanda bazategereza kandi icyo nizeye n’ uko Perezida wacu adashobora kuduhakanira

karamira yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

abanyarwanda twese duhaguruke dushyigikire muzehe wacu kuko tuzi aho yadukuye naho atugejeje.

emmyradjab yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

gusa tuzishimira cyaneeeeeee gukomezanya n’ umusaza wacu .

older man yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka