Idriss Deby arahabwa amahirwe yo kuyobora Chad muri manda ya gatandatu

Igice kimwe cy’ibyavuye mu matora by’agateganyo,mu matora yabaye tariki 11 Mata 2021, bigaragaraza ko Idriss Deby ashobora kuguma ku butegetsi amazeho imyaka 30, mu gihe ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byatangiye kuburira abakozi babyo ko hashobora kuba imvururu mu Murwa mukuru wa Chad, Ndjamena.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Komisiyo y’igihugu cya Chad ishinzwe amatora (Independent National Election Commission ‘CENI’) yatangaje ko Deby yatsinze ku bwiganze bw’amajwi buri hejuru nubwo hari amajwi yari asigaye atarabarurwa.

Kilmapone Larme, ushinzwe ibya ‘logistics’ muri Komisiyo y’amatora ya Chada yavuze ko hakibura hafi 30% y’ibyavuye mu matora.

Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko ari imodoka ebyiri (two convoys) umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Chad zituruka muri Libya zerekeza mu murwa mukuru wa Chad. Izo ‘convoys’ ni iz’umutwe uharanira impinudka muri Chad (Front for Change and Concord in Chad ‘FACT’), wagabye igitero ku mupaka w’amajyaruguru y’icyo gihugu ku munsi w’amatora.

U Bwongereza bwasabye abaturage babwo kuva muri Chad vuba bishoboka, kuko ‘convoy’ yanyuze ahitwa Faya, mu birometero 770 mu mujyaruguru y’Uburasirazuba bwa Ndjamena, mu gihe indi yagaragaye hafi y’Umujyi wa Mao mu birometero 220 mu majyaruguru ya Chad.

Leta zunze ubumwe za Amerika nazo zategetse Abadipolomate bakenewe cyane kuri Ambasade yazo muri Chad kuva muri icyo gihugu bifashishije indege z’ubucuruzi.

Nubwo ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byari byatangaje ko hari abasirikare b’inyeshyamba bagaragaye binjira muri Chad, igisirikare cya Chad cyo cyatangaje ko “ cyasenye burundu izo ‘convoys’ za ‘FACT’ ”, Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Chad Azem Bermandoa Agouna mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’icyo gihugu. .

Idriss Deby, ubu ufite imyaka 68 y’amavuko ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye byo mu Burasirazuba bw’isi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Afurika y’Uburengerazuba ndetse n’iyo Hagati. Deby kandi ngo ni umwe mu Baperezida bo muri Afurika bamaze imyaka myinshi ku butegetsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chad bavuze ko ababashyigikiye badakwiye guha agaciro ibyavuye mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

Yacine Abderaman Sakine, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Chad ryitwa ‘Reform Party’ yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko “ ku munsi w’amatora, byagiye kugeza saa sita ibiro by’amatora hirya no hino mu gihugu bisa n’ibirimo ubusa, ariko Komisiyo y’amatora ‘CENI’ yapfuye kuvuga imibare ihimbye kugira ngo ibeshye Abanya-Chad.” Yongeyeho ati, “ Ibyo byatangajwe ko byavuye mu matora ntitubyemera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka