Ibyo kuneka nanjye ndabyishinja, dukora ibirenze ibyo- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aremeza ko ibyo u Rwanda rushinjwa byo kuneka ibindi bihugu cyangwa abaregwa guhungabanya umutekano warwo ari ukuri.

Umukuru w’igihugu, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 08/11/2019, yavuze ko nta gitangaza kirimo kumva ko u Rwanda ruregwa ibikorwa by’ubutasi nk’aho ibindi bihugu bitabikora.

Yabihereye kuri Uganda yagiye ifata Abanyarwanda bajyayo bagafungwa, bamwe bakagaruka bagaragaza ko bakorewe iyicarubozo.

Avuga ko yategereje ko hari uwahabwa ubutabera bunoze muri abo bafashwe kugira ngo yumve impamvu nyayo, ariko ngo nta na kimwe yigeze yumva gifatika mu byo baregwa.

Ati “Inkuru iteye kimwe mu buryo bafashwemo, aho bavuga ko bagiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ubwa mbere batubwiraga ko bazira gukora ubutasi/kuneka.

Ni byo u Rwanda rwari rukeneye kumenya ibibera muri Uganda ariko ikibazo kimera nk’aho Uganda yo idakeneye kumenya ibibera mu Rwanda, ntawigeze ambwira niba ari twe tubikora gusa.

Ariko reka bye kudutwara umwanya, gusa twibaze ngo mu bantu 100 bafashwe bashinjwa ibyaha haburemo byibura umuntu n’umwe ujyanwa mu rukiko ngo ahabwe ubutabera!

Ibyo bivuze ko hari ikindi gihabanye n’ibyo uvuga, twe twakomeje kuvuga ko twubaha inzego zanyu, ariko ugafunga Abanyarwanda kandi impamvu utanga ntacyo zigaragaza”!

Perezida Kagame avuga ko Uganda ngo ari yo yagakwiye kuba yishinja amakosa kuko Abanyarwanda bafatirwayo baza bavuga ko bafunzwe bagakorerwa iyicarubozo, bitewe no kwanga kujya mu mitwe irwanya u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku byavuzwe mu rubanza Ikigo facebook gikoresha whatsapp cyarezemo Sosiyete yo muri Isirayeli ‘NSO’ byo gushyira ikoranabuhanga rineka muri telefone z’abantu.

U Rwanda na rwo rwarezwe gukorana na NSO kugira ngo iryo koranabuhanga ryayo ribashe kuneka bamwe mu baregwa guhungabanya umutekano warwo bari hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame avuga ko nta gitangaza kirimo, bitewe n’uko nta gihugu kitagira ibikorwa byo kuneka, kubera iyo mpamvu ngo ntabwo u Rwanda ruzigera rubihagarika.

Yagize ati “Uku ni ko ibihugu bikora, twebwe tumenyereye ibyo gukoresha abantu kandi turabishoboye cyane, ibyo kuneka rero nanjye ndabyishinja, dukora ibirenze ibyo”.

Perezida wa Repubulika yasobanuye ingingo zitandukanye zireba imibereho n’umutekano by’imbere mu gihugu, icyerekezo 2020 ndetse n’imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane ibya Uganda n’uburasirazuba bwa Kongo.

Ku mibereho y’abaturage, Umukuru w’igihugu yasobanuye ibyo gutwita kw’abangavu ko bikwiye gucika hifashishijwe guhana mu buryo bukomeye ababatera inda.

Yakomeje asobanura ko umutekano wifashe neza n’ubwo ngo hagiye humvikana imitwe ivugwaho gushaka kuwungabanya, akavuga ko ibikorwa by’iyo mitwe ntacyo byahindura ku mutekano w’igihugu.

Ku bijyanye n’icyerekezo 2020, Perezida Kagame avuga ko nta muntu wakekaga ko igihugu cyabaho, ariko kuri ubu ngo cyateje imbere ubukungu ku rugero rwagera kuri 85%, kandi ko atari bibi kwiha intambwe ndende cyane.

Kugarura umubano n’imigenderanire inoze hagati w’u Rwanda na Uganda ngo bikomeje gushingira ku mpande zombi, aho Perezida Kagame na we avuga ko uruhande rwa Uganda rwagiye rusubika ibiganiro ku mpamvu na we atabasha gusobanura.

Yakomeje asobanura ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu bijyanye no kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kuko ngo impande zombi zumva ko ari ikibazo kireba umutekano w’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Kuruhande rwa Uganda hagaragaramo kwikunda birenze urugero,ibi ninko kuba ingo 2 z’incuti umwe ashobora gutuma undi murugo rwa mugenziwe agakorerwa iyicarubozo wirngagije ko nawe abana bawe bagenda mururwo rugo Muzei wacu uri intwari,uri intore uri impano y’abanyarwanda twese tukur’inyuma,

Ian yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Ntagihugu kitagira urwego rw’ubutasi,nkuko nta Gihugu kitagira ingabo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Umusaza wacu tumuri inyuma,nakomeze areberere inyungu zabaturage bose.Mshuja Wetu songa mbele

Rangira fred yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ariko nkabirirwa bakoronga ngo barabaneka ikibazo bafite NUBURENGANZIRA bashaka bwo kumenya ibyacu twe ntitumenye ibyabo cg nuko ibyabo tubimenya mbere yuko babikora ntituzabaha umwanya na muto mubareke bakomeze bavuge dufite intasi zabyize kdi nibwo buzima bw’Igihugu tuzabaneka ni ashaka kudutera tubarase mbere bate umutwe igihe badutobeye nibarekeraho twihagazeho.

Uzaribara yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

C I C IMANA IGUME IKURINDE UGUME UDUTEKEREREZE URUMUBYEYI MWIZA IRINTORE IZIRUSHA INTAMBWE NONESE ABOBABAZA UBUSA BARAGIRANGO KUNEKA KU RWANDA NYAKUBAHWA ABISABIRE IMBABAZI NKI CYAHA? OYA KOBATABAZA IGITUMA TUBIKORASE? NACYO NGO UMUSAZA AKIBABWIRE?

JNT yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ibyo nyakubahwa perezida Poul Kagame avuga nibyo, ntagihugu kitajyi inzego z’ ubutasi. cyane iyo ari kubwinyungu rusange z’ abaturage bacyo. turamushyigikiye muburyo bwose cyane ubwo guteza imbere uwitwa umunyarwanda wese ndetse nigihugu cyacu cy’ u Rwanda.

SHIMWA Godisone yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Kuneka ntabwo aricyo kibazo

Ikibazo gikomeye kirahari ,namwe murakizi .Gusa ntawahirahira ngo akivuge

Alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

@Alias, ikibazo gikomeye se n’ikihe? Wakivuga? Ukivuze uraba iki? Mujye mugerageza kuba abanyakuri.

Schwarz yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

@Alias, Icyo kibazo gikomeye utahirahira ngo ukivuge ubwo kirahari? ese niba gihari umusanzu wawe nukugiceceka? uzashake uburyo waba intore, niba utabona uburyo uzavuge tugufashe.

Eric yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka