Iburasirazuba: Abayobozi basabwe guhuza imvugo n’ingiro

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abayobozi guhuza imvugo n’ingiro bakaba intangarugero mu bayoborwa.

Guverineri Mufulukye avuga ko abayobozi bakwiye gukora ibijyanye n'ibyo bavuga
Guverineri Mufulukye avuga ko abayobozi bakwiye gukora ibijyanye n’ibyo bavuga

Yabibasabye ku wa 24 Mutarama 2020, mu nama nyunguranabitekerezo kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ahanagaragajwe ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2015.

Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima n’agaciro by’Abanyarwanda.

Avuga ko igihugu kitatera imbere mu gihe abanyagihugu batabanye mu mahoro.

Yagize ati “Abaturage baba bakwiye kutubona ko ibyo dukora n’ibyo tuvuga bijyanye, ese ibyo dukora abo duha serivisi iyo batugezeho, batubonamo ya mvugo ya Ndi Umunyarwanda nyine bakatubonamo ubwo bunyarwanda?”

Atanga ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, Bishop John Rucyahana, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko Ndi Umunyarwanda ari imyumvire, icyemezo, inshingano, imibanire n’ibindi. Avuga ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima.

Agira ati “Iyo uvuze ngo Ndi Umunyarwanda uba usobanuye icyo uri cyo, uwo uri we, inshingano zawe, imyumvire yawe n’agaciro kawe ndetse n’uko ushaka kumera kuko kwivuga icyo uri cyo uba uvuga ni icyerekezo cyawe.”

Musenyeri Rucyahana avuga ko abayobozi bafite inshingano zo komora ibikomere aho byari biri hakaba ubuzima.

Bishop John Rucyahana yatanze ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda
Bishop John Rucyahana yatanze ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda

Avuga kandi ko abayobozi bafite inshingano zo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda no guhindura imyumvire y’abaturage.

Avuga ko isano Abanyarwanda bahuriyeho ari u Rwanda rwababyaye ndetse n’amateka bahuriyeho agomba gukurwamo inyigisho ndetse n’inshingano zo komorana ibikomere, kugira ngo abana bavuka bazaragwe igihugu cyiza kitarimo amacakubiri.

Ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2015, igaragaza ko abaturage 48.47% birebera mu ndorerwamo y’amoko naho 42.07% bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi mibare ahanini ngo yazamuwe n’uko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona imibiri y’ababo bishwe, kutishyura imitungo yangijwe n’iyishyuwe ubwishyu bukaba bwarariwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze.

Pasiteri Ngamije Dan, umuyobozi w’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Ntara y’Iburasirazuba agace k’Amajyaruguru, avuga ko amadini n’amatorero abishyizemo imbaraga Ndi umunyarwanda yagerwaho.

Yagize ati “Twebwe tuyobora amadini tubyumvise n’abakirisitu bacu babyumva kuko Abanyarwanda benshi basigaye basenga ahubwo ni twe dufite uruhare runini mu kubanisha Abanyarwanda kurusha inzego z’ubuyobozi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka