Ibitaro bya gisirikare Kanombe (KMH) bigiye kwegurirwa leta

Abadepite bemeje itegeko rigamije kugira ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH), ikigo cya leta kandi kibarirwa mu bitaro fatizo kuko ibisabwa byose kugirango bijye muri icyo cyiciro byose bihari, nyuma y’uko Minisitiri w’ingabo yabisobanuye ubwo yari imbere w’inteko kuri uyu wa Kane.

Nk’uko tubikesha Byuka Bernard, ushinzwe amakuru mu nteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, yasobanuye ko kugira ibi bitaro ikigo cya Leta, bizatuma bigira ubuzima gatozi bubiha ubwisanzure mu mikoresherereze y’imari n’umutungo ndetse n’imicungire y’abakozi, hagamijwe kunoza serivisi zitangwa n’ibyo bitaro.

Ibi bikaba bitandukanye n’ibisanzwe, aho ibi bitaro bigengwa na Minisiteri y‘ingabo, akaba ari nayo itanga ibyangombwa kugira ngo byuzuze inshingano zabyo.

Minisitiri Kabarebe, yakomeje asobanurira Abadepite ibirebana n’itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI), avuga ko ivugurura ry’iri tegeko ryakozwe mu rwego rwo guhuza itegeko rishyiraho icyo kigo n’ibikubiye mu Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko rusange yerekeye Ibigo bya Leta, hubahirizwa n’igihe ntarengwa iryo Tegeko Ngenga risaba.

Imari shingiro y’ubwishingizi bwa gisirikare (MMI) ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ishobora kongerwa bishingiye ku bivugwa mu ngingo z’itegeko ari nazo zisabwa kongerwa mu itegeko ryari risanzwe.

Abadepite bashimye ibi bitaro bya Gisirikare bya Kanombe by’umwihariko ku mikorere myiza no kuba bifite abaganga babishoboye. Bemeje ko ibyo bitaro bigomba kugirwa ikigo cya Leta kuko bizabyorohereza kubona ingengo y’Imari ivuye muri Leta, kandi izabifasha kurushaho gukora neza.

Emmanuel HITIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka