Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda bizasubukurwa ku wa Kane

U Rwanda na Uganda byiteguye gusubukura ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi ku wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020. Ibyo biganiro bizakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikazaba birimo abahuza b’impande zombi ari bo Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Uhereye ibumoso, Perezida Yoweri K Museveni wa Uganda, Perezida Louranco wa Angola, Perezida Kagame w'u Rwanda na Perezida Tshisekedi wa RDC, mu biganiro byabereye i Gatuna/Katuna muri Gashyantare 2020
Uhereye ibumoso, Perezida Yoweri K Museveni wa Uganda, Perezida Louranco wa Angola, Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi wa RDC, mu biganiro byabereye i Gatuna/Katuna muri Gashyantare 2020

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, yemereye Kigali Today ko ibiganiro bizasubukurwa ku wa Kane, ikazaba ari inama ya kane y’abagize ihuriro ry’u Rwanda na Uganda (Ad Hoc Commission), itegura izahuza abakuru b’ibihugu bine (u Rwanda, Uganda, RDC na Angola), nyuma y’iheruka kubahuriza ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020.

Ubwo baheruka guhura muri Gashyantare, byari biteganyijwe ko ibindi biganiro byagombaga kuba nyuma y’iminsi 45, ariko kubera icyorezo cya Coronavirus byaje gusubikwa.

Dr. Biruta ati “Ni byo tuzahura”. Yongeyeho ko ibyo biganiro bizahera ku byari byemeranyijweho mu biganiro biheruka.

Mu biganiro biheruka guhuriza abakuru b’ibihugu bine ku mupaka wa Gatuna/Katuna, tariki ya 21 Gashyantare 2020, byari byemejwe ko Leta ya Uganda igiye gukora iperereza ku birego u Rwanda ruyishinja, hanyuma ikazatanga raporo nyuma y’iminsi 30.

Nyuma y’iminsi 15 hamaze gutangwa iyo raporo, hagombaga kuba ukundi guhura kw’abakuru b’ibihugu bine nanone ku mupaka wa Gatuna/Katuna, hakaganirwa ku gufungura umupaka ndetse n’izindi ngingo.

Mu myanzuro ku biganiro bya Gatuna/Katuna byo muri Gashyantare, harimo uvuga ko “Inama yasabye ko Repubulika ya Uganda ikora iperereza mu kwezi kumwe, igasuzuma ibirego u Rwanda ruyishinja ku bikorwa bikorerwa ku butaka bwayo (Uganda), n’imitwe yitwaza intwaro irwanya u Rwanda.

Ibyo birego nibigaragara ko ari ukuri, Leta ya Uganda izafata ingamba zose zigamije kubihagarika no kutazongera kuba. Ibyo bikorwa bigomba gusuzumwa no kwemezwa intumwa zihuje u Rwanda na Uganda (Ad Hoc Commission), mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda”.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko nubwo Uganda igenda igaragaza ibimrnyrtso bivanze, umubano hagati y’ibihugu byombi ugenda uhinduka nubwo icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye ibyari byagezweho.

Dr. Biruta yavuze ko icyorezo cyadutse mu gihe ibihugu byombi byari byamaze kwemeranywa ku ntambwe ikurikira, ariko ibyari byateguwe byose byakomwe mu nkokora na Coronavirus.

Yavuze ko ariko ibihugu byombi byakomeje kuvugana uko byakomeza ibiganiro hifashishijwe ubundi buryo, harimo n’ubw’ikoranabuhanga bwa ‘Virtual meeting’.

Ati “Twavuganaga na Uganda na Angola, by’umwihariko tureba uko twakomeza ibiganiro dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho ryatuma abagize intumwa z’ibihugu byombi baganira ku byo twakora ku myanzuro twari twafashe, mu gihe dutegereje ko ingendo zakongera gushoboka.

Turi kureba uko twakemura bimwe mu byo twari twaganiyeho muri ibi bihe inama zidashoboka, hanyuma tukareba icyo twakora igihe Covid-19 izaba igabanutse”.

Yavuze ko u Rwanda rwagiye rwakira ibimenyetso bivanze biturutse muri Uganda, ku ruhanda rumwe hari abayobozi ba Uganda bagiye bandika kuri Twitter ko ibintu biri kujya mu buryo, mu gihe ku rundi ruhande hari Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagafungirwa muri Uganda.

Abari gufungurwa ntibafunguwe

Mu kwezi gushize Dr. Vincent Biruta yabwiye abanyamakuru ko hari Abanyarwanda 174 bari bitezwe gufungurwa bakoherezwa mu Rwanda, ariko Kigali Today yamenye ko ibyo bitigeze bibaho. Nta makuru yigeze amenyekana ku ifungurwa ryabo. Ibi na byo biri mu bizaganirwaho mu biganiro byo ku wa Kane.

Bamwe mu Banyarwanda baheruka kurekurwa na Leta ya Uganda
Bamwe mu Banyarwanda baheruka kurekurwa na Leta ya Uganda

Dr. Vincent Biruta yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwiteguye kugendera ku bimenyetso byiza mu gutera intambwe igamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku bijyanye n’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna/Katuna, Minisitiri Biruta yavuze ko byari mu byaganiriweho mu biganiro byo muri Gashyantare, kandi ko igihe nyacyo nikigera umupaka uzafungurwa mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Icyakora yavuze ko urujya n’uruza rw’abaturage rwo ruzagendera ahanini ku buryo igihugu kirwanya ikwirakwira rya Coronavirus, mu rwego rwo kwizera umutekano w’abaturage.

Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bavuze ko bagiye baganira ku buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyane cyane ku bashoferi batwara amakamyo manini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka