Ibiganiro by’u Rwanda na Uganda byitezweho umuti w’ibibazo bimaze iminsi

I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 16 Nzeri 2019 hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda bigamije gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda, Sam Kutesa asuhuzanya na Amb. Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa asuhuzanya na Amb. Olivier Nduhungirehe

Ibyo biganiro bije nyuma y’amasezerano yo guhagarika ubwo bwumvikane buke, yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019, umuhango wabereye i Luanda muri Angola, agashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Yoweri Kaguta Museveni ku ruhande rwa Uganda.

Abahuza muri ayo masezerano bari Perezida Etienne Tshisekedi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola.

Ibiganiro by’uno munsi byitabiriwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Uganda bakuriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa, itsinda ry’abayobozi mu Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ndetse n’abahuza baturutse mu bihugu bya Angola na DRC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amasezerano ya Luanda yagombaga guhagarika amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda ariko ngo ntibyakunze kuko hakiri ibikorwa bibangamira inyungu z’u Rwanda.

Yagize ati “Nk’ibihugu bituranyi kandi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), duhuriye ku gushakira amahoro hamwe, umutekano n’ubukungu nk’uko biri mu masezerano. Twavuga nk’amasezerano ku mahoro n’umutekano bituma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu”.

Ati “Icyakora haracyari ibintu bibangamiye umubano wacu. Muri byo hari ko Uganda ishyigikiye abarwanya u Rwanda, gufata, gufunga no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda bajya muri Uganda no kubangamira inyungu z’u Rwanda”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza amasezerano ya Luanda uko byamera kose, asaba abahuza kugenzura no kuyobora impande zombi kugira ngo iyubahirizwa ry’ayo mazeserano rigerweho.

Minisitiri Kutesa yavuze ko abaturage b’igihugu cya Uganda na bo banyotewe amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Igikorwa cy’uno munsi ni ingirakamaro. Abaturage b’ibihugu byombi ni bo bifuza ko umubano watera imbere kurusha abandi, turagomba rero gukora ku buryo bwihuse kugira ngo umubano ugaruke. Ndemeza ko Uganda na yo yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo amahoro agaruke hagati y’ibihugu byombi”.

Ati “Icyo ntegereje kuri ibi biganiro ni uko hari bugire ibyo twumvikanaho ndetse hanashyirweho ingengabihe igaragaza uko amasezerano ya Luanda ashyirwa mu bikorwa”.

Yakomeje avuga ko Uganda yiyemeje gukorana neza n’u Rwanda ndetse n’abahuza ari bo ba Angola na DRC, kugira ngo ariya masezerano yubahirizwe.

Andi mafoto:

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki? Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na President General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80). Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera gusa kandi bagashaka Ubwami bw’Imana (ubutegetsi bw’imana) buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (let your kingdom come).Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

hitimana yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Ariko Hitimana,
urashaka ko abantu bicara bagatuza ntihagire icyo bakora ngo bategereje Ubwami bw’Imana? sindi umusomyi wa Bibiliya cyane ariko ngirango hari ahanditse ngo"mbahaye isi ngo muyitegeke" ahandi ngo "ni mubura ubwenge, nzaba reka...." kandi yaturemye mw’ishusho yayo. Bityo rero tugomba gukoresha ubwo bwenge yaduhaye maze tugashaka amahoro muburyo bwose.

DIDI yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka