Ibi bihugu byemerewe guhabwa Viza y’u Rwanda ku buntu

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 06 Werurwe 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje gukuriraho ikiguzi cya Viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union), abo mu bigize Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth) ndetse n’abo mu Muryango uhuje ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki yo gufungura amarembo k’u Rwanda.

Ibihugu bigize AU, Commonwealth na Francophonie bizajya bihabwa Viza ku buntu (Photo:Internet)
Ibihugu bigize AU, Commonwealth na Francophonie bizajya bihabwa Viza ku buntu (Photo:Internet)

Nyuma gato, tariki ya 10 Werurwe, Ubuyobozi bukuru bw’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, bwatanze uburyo bushya bwa viza, buvugurura ubwo ku ya 21 Kamena 2019, bwerekana ibihugu bizungukira muri ubu buryo bushya bwa viza.

Itangazo ry’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka rigira riti “Abaturage bo muri iyi miryango mpuzamahanga ikurikira; Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango uhuza ibihugu bivuga Icyongereza n’uhuza ibihugu vivuga Igifaransa, bahabwa Viza bakigera mu Rwanda kandi bakuriweho ikiguzi cya Viza mu gihe cy’iminsi 30”.

Ibyo bihugu birimo Albania, Algeria, Andorra, Antigua na Barbuda, Armenia, Australia, Bangladesh, Barbados, Belize, u Bubiligi, Botswana, Brunei Darussalam, Burkina Faso, Bulgaria, Cameroon, Granada, Cape Verde, Cambodia, Comoros, Kongo, Cyprus na Dominica.

Harimo kandi Djbouti, Misiri, Eswatini, Equatorial Guinea, Eritrea, Ethiopia, Fiji, u Bufaransa, Gabon, Grenada, u Bugereki, Guinea-Bissau, Guyana, u Buhinde, Kilibati, Jamaica, Laos, Lebanon, Lesotho, Liberia, Libiya, Luxembourg, Macedonia, Madagascar, Malawi, Mali, Malaysia, Malta, Mauritania, Maldives, Monaco, Morocco, Mozambique, Namibia na Nauru.

Uru rutonde kandi ruriho ibihugu bya New Zealand, Niger, Nigeria, Pakistan, Papua, New Guinea, Romania, Repubulika ya Saharawi, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudan, u Busuwisi, Togo, Tunisia, The Bahamas, The Gambia, Tonga, Tuvalu, Trinidad and Tobago, Saint Lucia, St Vincent na The Grenadines, Samoa, Solomon Islands, Sri Lanka, u Bwongereza (United Kingdom), Vietnam, Vanuatu, Zambia na Zimbabwe.

“Turashaka ko Abantu benshi badusura”

Ubwo yavugaga ku cyemezo cyo gukuraho ibisabwa kugira ngo umuntu abone Viza, mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2020, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza korohereza abarusura, bihereye ku gusonera abenegihugu b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, Commonwealth, na Francophonie.

Yagize ati “Tugiye kubikora no ku bindi bihugu bitari ibyavuzwe muri iyo miryango, ntimugire ikibazo. Twabyitayeho cyangwa se tugiye kubyitaho.

Turashaka ko abantu benshi badusura. Nari ngiye kuvuga ko tudakeneye amafaranga menshi, ariko oya, turayakeneye. Tugiye gukuraho gusa ikiguzi cya Viza, andi turayakeneye. Birumvikana, abenegihugu b’ibihugu bindi byose bazakomeza kujya bahabwa Viza bakigera mu Rwanda, ibyo byari bisanzwe bikorwa”.

U Rwanda kandi rwavuze ko abaturage bo mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), batishyura amafaranga ya Viza binjira mu Rwanda mu gihe bagendera ku mpapuro z’inzira (Passeport) zisanzwe, iza serivisi n’iz’abanyacyubahiro bazajya bahabwa viza yo kwinjira no kuba mu gihugu mu gihe cy’amezi atandatu.

Muri ubu buryo bushya bwa Viza, abenegihugu ba Angola, Benin, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Cote d’Ivoire, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, The Federation of Saint Christopher and Nevis, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Mauritius, Philippines, Senegal, Seychelles, Sierra Leone, Sao Tome and Principe, Singapore na Qatar, bazajya bahabwa Viza y’ubuntu imara iminsi 90.

Hari kandi abenegihugu bazajya bahabwa Viza y’ubuntu imara iminsi 90, mu gihe bagendera ku mpapuro z’inzira z’abanyacyubahiro (diplomatic passeports), abo bakaba ari abenegihugu bo mu bihugu bya Angola, Benin, u Bushinwa, Cote d’Ivoire, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Djibouti na Ethiopia.

Muri ibi bihugu kandi hiyongeraho Federation of Saint Christopher and Nevis, Gabon, Ghana, Guinea, Indonesia, India, Israel, Haiti, Mauritius, Mozambique, Morocco, Namibia, Philippines, Sao Tome and Principe, Senegal, Seychelles, Singapore, Afurika y’Epfo, Turukiya na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka bivuga ko abenegihugu bakomoka mu bihugu bitavuzwe, bazakomeza guhabwa Viza bakigera mu Rwanda, ku kiguzi cy’amadolari ya Amerika 50.

Kimwe n’Abanyarwanda batuye hanze y’igihugu, bafite ubwenegihugu bubiri, bemerewe gukoresha indangamuntu zabo igihe binjira.

Ikiguzi cya Viza kandi cyakuweho ku Banyarwanda bafite pasiporo z’amahanga, ariko bafite indangamuntu.

Mu bindi byemezo by’ingenzi, abanyamahanga basubira mu Rwanda bafite ibyangombwa byo gutura bazakomeza kwemererwa kubikoresha binjiye.

Gukuraho impungenge

Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka kandi byamaze impungenge abatekerezaga ko uku gukuraho ikiguzi cya Viza bizahungabanya imisoro yinjiraga.

Mu kiganiro umuvugizi w’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, Jean Pierre Nkunzurwanda, yagiranye na Kigali Today, yamaze ubwoba abatekerezaga ko gukuraho ikiguzi cya Viza bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ukuri guhari, iyo ufunguye, abantu benshi barinjira, bagakoresha ubushobozi bwinshi kandi bakamara igihe, ubwo ari na ko bazamura ubukungu bw’igihugu. Ubushakashatsi bwerekana ko impamvu ikomeye abantu bashingiraho basura igihugu cyangwa batagisura, ari uburyo bwo kubona Viza.

Iyo worohereje abantu uburyo bwo kubona Viza, noneho ikirenze kuri ibyo ukabigira Ubuntu, abantu benshi baza gusura. Iki ni igihamya, kandi twatangiye kubona ibimenyetso ku buryo bwa Viza twari dufite na bwo bwari bworoshye. Abantu benshi baje mu Rwanda kuva twatangira uburyo bwo kuborohereza kubona Viza”.

Yavuze ko gukomeza uburyo bwo kubona Viza byagaragaye ko ari imbogamizi ku bagenzi, akomeza avuga ko u Rwanda ruzungukira kuri iki cyemezo kurusha amadolari 50 abantu bishyuraga kugira ngo babone Viza.

Ku bijyanye no kuba ibihugu byakora kimwe n’u Rwanda, Nkunzurwanda yavuze ko nubwo akenshi usanga ibihugu bibikora, atari itegeko, ariko ko akenshi ibihugu bibikora.

Ati “Ni urugero u Rwanda rwashyizeho, twizera ko ruzakurikizwa n’ibindi bihugu, ariko dukora ibyo tugomba gukora ku ruhande rwacu ndetse n’ibindi bihugu, kugira ngo dufate icyemezo cyo gutera imbere”.

Ukurikije uburyo bwa Viza buboneka kuri interineti, ubu buryo bwa Viza bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifunguye ku mugabane wa Afurika, kikaba gihatanye na Benin na Seychelles.

Nkuzurwanda kandi amara impungenge abafite ubwoba bw’umutekano ushobora guhungabanywa na politiki yo gufungura umupaka, akagaragaza ko habaho ibikorwa byo kwirinda no kugenzura ahantu hose, mbere yuko abantu baza mu Rwanda.

Ati “Akenshi indege zitanga urutonde rw’abantu bazana. Muri ubwo buryo, dushobora kumenya ushakishwa cyangwa umuntu ushobora guhungabanya umutekano, kandi hagafatwa ingamba mbere yuko Viza itangwa”.

Nyuma y’icyorezo gishya cya Coronavirus, Nkunzurwanda yavuze ko Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka bikurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, kandi ko gufungura nta na hamwe bigaragaza ko igihugu gishobora guhura na Coronavirus.

U Rwanda rwiteguye kwakira Inama Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2020) iteganyijwe kuba mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka