Hashyizweho Minisiteri ishinzwe Ubumwe n’Uburere mboneragihugu

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021 yafashe umwanzuro wo kugumisha Kigali n’uturere tumwe na tumwe mu rugo, kandi ishyiraho Minisiteri ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga Umurage w’amateka no gutoza Uburere mboneragihugu.

Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Yitwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikazajya yitwa Minisitry of National Unity and Civic Engagement mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu nzego zari zisanzwe zifite inshingano zo kwita ku Bumwe, kubungabunga umurage w’amateka ndetse no gutoza uburere mboneragihugu, harimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro z’Umurage ndetse na Komisiyo ishinzwe Itorero ry’Igihugu.

Inama y’Abaminisitiri yafashe kandi umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali na tumwe mu turere muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ guhera ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kugera ku itariki 26 z’uku kwezi, ‘kubera ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19’.

Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uturere dusigaye na two tuzakomeza kugendera ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kuba abantu bageze mu ngo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa kumi z’igitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Igitekerezo cyanjye ndashima ko habayeho gushyiraho ministeri y ubumwe nkaba nabasabaga ko mwakorera ubuvugizi abanyeshuri. Bahabwa ubufasha na FARG barababaye bamaze umwaka batabona. Amafaranga yo kubatunga barikwishuri muri zakaminuza bigamo

Abayisenga alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2022  →  Musubize

Ese iyi ministry wayisaga he?
Ikorera he?

Ras Moses yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Are weee!!!iyi minister niyo guha abatoni akazi,ariko tuzagakora da nkabatoranijwe

Rugaju yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Kubera ko NURC ivuga ko abanyarwanda biyunze ku kigero cya 95%,numvaga iyi Ministry atari ngombwa!!! Gusa uyu ni umukino wa politike.Mwibuke ko na mbere ya le 01/10/1990,Leta ya Habyarimana yali yaraduhumye amaso,turirimba “Ubumwe,Amahoro n’Amajyambere”.FPR iteye,nibwo twasobanukiwe ko UBUMWE twaririmbye imyaka 17 cyali IKINYOMA.Iyo Ministry bagiye gushinga,nta bumwe izazana.Hali ibintu byinshi cyane bitanya abanyarwanda.Ikibazo nuko abategetsi batajya babivuga,ahubwo nabo baririmba ibyo ku ngoma ya Kinani: Amahoro,Ubumwe n’Amajyambere.A Spanish man yaravuze ngo:” Those who cannot remember the past are condemned to repeat it”.Bivuga ngo:” Utibuka iyo ava,ntamenya iyo ajya”.UKURI konyine niko kwazana UBUMWE.

abiyingoma yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

@ Yes.Uvuze ukuri.Umu Spanish wabivuze yitwaga George SANTIAMA.

kagare yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka