Hashyizweho Komisiyo igiye kwiga ku buhahirane bw’u Rwanda n’u Burundi

Intumwa z’u Burundi zaturutse mu Ntara ya Cibitoke ziyobowe n’umuyobozi w’iyi Ntara, Bizoza Carême, ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 zagiriye uruzinduko mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, zigirana ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ari kumwe na Guverineri Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo hamwe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ba Guverineri b'Amajyepfo n'Iburengerazuba mu Rwanda bakiriye mugenzi wabo w'u Burundi bagirana ibiganiro
Ba Guverineri b’Amajyepfo n’Iburengerazuba mu Rwanda bakiriye mugenzi wabo w’u Burundi bagirana ibiganiro

Umuyobozi w’Intara ya Cibitoki, Bizoza Carême, yatangaje ko uruzinduko rwabo rugamije kunoza imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo baganiriye byibanze ku kibazo cy’ubuhahirane kuko kugeza ubu ibicuruzwa byo mu bururundi bitaratangira kwinjira mu Rwanda mu gihe ibyo mu Rwanda byinjira mu Burundi.

Mu gushaka umuti w’ibi bibazo hashyizweho komisiyo ihuriweho n’impande zombi ziga kuri icyo kibazo, bakazongera guhura nyuma y’ibyumweru bibiri barebera hamwe ibyavuye mu myanzuro yafashwe.

Umuyobozi w’Intara ya Cibitoki, Bizoza Carême, yavuze ko kuba mu Burundi hadaturuka ibicuruzwa biza mu Rwanda nta gisubizo abifiteho ariko azabigeza ku bamukuriye akazagarukana igisubizo cy’icyo kibazo.

Ati “Ku bwanjye nta gisubizo natanga aka kanya ariko ngiye kubigeza ku bankuriye, nzagaruka mbaha igisubizo kuri izi ngingo twaganiriyeho ku buhahirane bw’ibihugu byombi”.

Iyi Komisiyo yashyizweho iziga no ku kibazo cyo gukoresha ibyambu biva mu gihugu bijya mu kindi kuko mu Ntara y’Amajyepfo hari bamwe bakundaga kwambuka bajya mu Burundi gusura abaturanyi babo bakoresheje ibyambu.

Ubuyobozi bw’izi Ntara zombi mu mwaka wa 2021 bari bahuye bagirana ibiganiro bigamije kujya bagenderanira mu rwego rwo kunoza umubano mwiza, ibi bigakorwa rimwe mu mezi atandatu ariko kubera inshingano zitandukanye ntibyakozwe uko byari byemeranyijweho. Muri iyi nama bemeje ko bazongera guhura nyuma y’ibyumweru bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka