Guverinoma yasabwe kwihutisha ibishushanyo mbonera by’Imijyi n’iby’Uturere

Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gukora igenamigambi ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi n’iby’Uturere byamaze gutegurwa no kurangiza itegurwa ry’ibisigaye.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Hon. Juvenal Nkusi agejeje ku Nteko Rusange ya Sena, raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Hon. Juvenal Nkusi, avuga ko hari imijyi ifite imihanda idahagije n’idakora neza bikerereza abagenzi bakora ingendo mu buryo bwa rusange. Ati:"Hari ikibazo cy’uko abaturage mu mijyi barimo kwiyongera, imihanda yubatswe hari abaturage bake, kandi kuko imihanda yari mito abantu bagiye bayegera, washaka kugira ngo uyongere ugasanga ugomba kwimura abantu kandi ukimura n’ibikorwa.”

Hon. Evode Uwizeyimana yagaragaje ko hari ibindi bikorwa remezo byubatswe vuba birimo inyubako ariko ugasanga bitajyanye neza n’ibyo umujyi usaba. Ati: "Gufata inzu izakoreramo abantu barenga 500 cyangwa 600 ariko ugasanga utarubatse aho bazashyira imodoka (parking) cyangwa se ugasanga baparitse mu mihanda".

Sena kandi yasabye Guverinoma kuvugurura imicungire n’imiyoborere by’imijyi yunganira n’igaragiye Umujyi wa Kigali kugira ngo biyifashe gutera imbere mu buryo burambye.

Inteko Rusange yemeje raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi. Igikorwa cyari kigamije kumenya aho intego Igihugu cyiyemeje ku iterambere rirambye ry’imijyi zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yaganiriye n’inzego zirebwa by’umwihariko n’iterambere ry’imijyi zirimo Minisiteri n’Ibigo bya Leta n’Urugaga rw’abikorera. Yasuye Umujyi wa Kigali n’Uturere 17, inareba ibikorwa n’imishinga bireba iterambere ry’imijyi mu Turere.

Mu byagaragariye Komisiyo ya Sena harimo kuba ibikorwa by’iterambere ry’imijyi bifasha abaturage kubona akazi, aho udukiriro, inganda, amazu y’ubucuruzi, amasoko mpuzamipaka n’ibikorwa remezo byubakwa bitanga akazi ku Banyarwanda benshi, n’abo bagakoreramo imirimo itandukanye.

Mu bikwiye kwitabwaho harimo kongera ibishushanyo mbonera na mbonezamiturire, gushyiraho imicungire yihariye y’imijyi igaragiye n’iyunganira Kigali, kongera ubukangurambaga mu baturage no gushishikariza abikorera kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka