Guverinoma, MINADEF na RNRA byegukanye itsinzi mu mikino y’umupira w’amaguru wahuje inzego za Leta

Guvernema yatsinze Inteko ishinga amategeko mu mukino wo kugeragezanya, naho Ministeri y’ingabo (MINADEF) n’ikigo gishinzwe umutungokamere (RNRA), byegukana ibikombe muri shampiyona yari imaze umwaka.

Iyi mikino yakinywe mu muhango wo gusoza imikino muri za Ministeri n’ibigo bya Leta, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28/09/2012.

U Rwanda rwashyizeho gahunda y’amarushanwa muri sporo, kugira ngo ibe muri gahunda za Leta amahanga azigiraho, nk’uko umutoza w’ikipe ya Guvernema, Ministiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama, yatangaje nyuma yo gutsinda Inteko ishinga amategeko ibitego bitatu ku busa.

Yagize ati: “Nta rindi banga twakoresheje uretse gukina wakira umupira, ugakoraho gato uhita uwutanga kuri mugenzi wawe, kugeza ubwo mugeze mu izamu”.

Ibitego bibiri byatsinzwe n’umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’abakozi ba Reta(MIFOTRA), ikindi gitego gitsindwa na Ministiri Jean Philbert Nsengimana, w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga.

MINADEF bahabwa igihembo.
MINADEF bahabwa igihembo.

Bamwe mu bagize icyo bavuga ku mukino wahuje Abagize Guvenema n’Inteko, bavuga ko abagize Inteko batsinzwe kubera ko bashaje, ariko Ministiri Karugarama yabihakanye avuga ko Abaministiri n’abanyamabanga bahoraho muri za Ministeri ntawe ubarusha ubusaza.

Nyuma y’umukino wo kugeragezanya hagati y’Inteko na Guvernema, hakurikiyeho gusoza amarushanwa hagati ya za Ministeri n’ibigo bya Leta, aho Ministeri y’ingabo (MINADEF) yegukanye igikombe n’umudari, nyuma yo gutsinda Ministeri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM), ibitego bitatu ku busa.

Ibi bihembo nibyo byegukanywe n’ikigo gishinzwe guteza imbere umutungokamere (RNRA), nacyo cyatsinze ikigo gishinzwe ubuzima (RBC), ibitego bitatu ku busa.

Umuhango wo gusoza amarushanwa y’abakozi b’ibigo bya Reta kandi wabaye uwo guhemba ibigo byose byatsinze, haba mu muri Foot ball, Basket ball na Volley ball.

Mu bigo byagiye bihabwa ibikombe mu marushanwa y’imikino itandukanye, harimo PRIMATURE, MINAGRI, MINISANTE, MINADEF, MINICOM, MINALOC, RNRA, RAB, RBC, NISR, RSSB na EWSA.

Perezida wa Sena, Dr Jean Damasene Ntawukiryayo yavuze ko intego y’amarushanwa muri Sporo Leta y’u Rwanda ikora, agamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abakozi no kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Siporo kandi igamije kuba indi gahunda ya Leta amahanga azareberaho, nk’uko Ministiri Mitali Protais wa Siporo n’umuco yashimangiye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka