Gusubiramo ibarura ry’amajwi muri Leta ya Georgia byashimangiye intsinzi ya Joe Biden

Kongera kubara amajwi yavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Georgia, byemeje intsinzi ya Joe Biden nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi muri iyo Leta.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Lefigaro.fr, iravuga ko amajwi yabaruwe mbere Joe Biden yazaga imbere ya Trump amurusha amajwi 14,000. Asubiwemo ku nshuro ya kabiri agabanukaho gato aho Biden yarushije Trump amajwi arenzeho gato 12,200.

Iyi ntsinzi itangajwe nyuma y’iminsi itandatu yo kongera kubara amajwi agera kuri miliyoni eshanu y’abatoye, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko habayemo uburiganya bugamije kumwiba amajwi.

Abanyametegeko ba Trump bo bakomeje gukoresha uburyo bwose bwatuma amajwi asubirwamo cyangwa agateshwa agaciro muri Leta zikomeye Biden yatsinzemo, bemeza ko bafite ibimenyetso by’uko Trump yariganyijwe amajwi.

Trump ukomeje guhakana ko yatsinzwe ashobora kongera gusaba ko amajwi asubirwamo nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga wa Leta ya Georgia ushinzwe gutegura amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka