Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa - Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Dr. Habumuremyi Pierre Damien akomeje gushimira Perezida Paul Kagame, nyuma y’uko amuhaye imbabazi aho muri 2021 yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo.

Yabigaragaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 bugira buti “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa. Ninjya nirahira HE Paul Kagame na RPF-Inkotanyi, abantu bajye babyumva kandi abatabyumva birabareba”.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Arongera ati “Ntacyo mfite namwitura nzakora ibyo akunda: Inyungu z’Igihugu, Kwiyoroshya, Umuturage ku isonga na Ndi Umunyarwanda”.

Perezida Kagame yamuhaye imbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yari yatawe muri yombi tariki 03 Nyakanga 2020, arekurwa nyuma y’uko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Beth uzamvugishe duhane UBUHAMYA.

Pastor Eudin /Karongi/ EMLR Gisovu yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Beth uzamvugishe duhane UBUHAMYA.

Pastor Eudin /Karongi/ EMLR Gisovu yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka