Green party yemerewe gukorera mu Rwanda, ariko ngo hari impungenge ko itaziyamamariza ubudepite

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party(DGP), ryishimiye kuba ryemerewe gukorera mu gihugu guhera kuri uyu wa gatanu tariki 09/8/2013, nyuma y’imyaka ikabakaba itanu ryari rimaze rishinzwe.

Ubuyobozi bwa Green party ariko buravuga ko hari impungenge ko batazitabira amatora y’abadepite ateganijwe kuva tariki 16 z’ukwezi gutaha kwa nzeri, kubera igihe gito ngo basigaranye cyo gushaka ibyangombwa byo gutanga kandidatire, nk’uko umunyamabanga mukuru wa DGP, Ntezimana Jean Claude yasobanuye.

Yagize ati: “Bibaye nk’umugore utwite inda hanyuma akabyara, ni yo mpamvu twishimye cyane; ariko dufite umunsi umwe gusa wo ku wa mbere, kugirango tube twatanze ibisabwa byo guhatana n’andi mashyaka mu matora y’abadepite; biragoye.”

Green Party irasaba Komisiyo y’amatora kongera igihe cyo kwakira kandidatire z’abaziyamamariza kuba abadepite, byibuze ngo kikarenga indi minsi irindwi kuva ku wa mbere tariki 12/08/2013.

Uyu mutwe wa politiki uvuga ko utaratora abanyamuryango bazawuhagararira nk’abakandida, kandi ko kubabonera ibyangombwa nabwo byafata igihe kirenze umunsi umwe wo ku wa mbere.

Ngo muri iyi ‘week-end’ n’ubwo Komisiyo y’amatora ishobora kwakira kandidatire, hari ibyangombwa batarabona bitangwa mu minsi y’umubyizi, nk’uko Ntezimana akomeza asobanura.

Ku ruhande rw’ikigo gishinzwe imiyoborere RGB, ngo nta kosa rihari kuko ubusabe bwo kugirango Green Party yemerwe, bwabagezeho hasigaye iminsi 16, nk’uko byasobanuwe na Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB.

Prof Shyaka yagize ati:”Bazanye ubusabe hasigaye iminsi 16 kugirango igihe cyo kwiyandikisha kw’imitwe ya politiki kirangire, mu gihe kitari kujya munsi y’iminsi 30; nabo barabyumva ko badakwiye kutuveba.”

Mbere yo gutanga icyangombwa cyemerera ishyaka Democratic Green Party gukorera mu Rwanda, Prof Shyaka yabibukije ko abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa kutayijyamo, kandi ntibakorerwe ivangura, itotezwa cyangwa kwicwa kubera izo mpamvu zombi.

Imitwe ya Politiki kandi ibujijwe gushingira ku isano-muzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi cyose cyatuma habaho ivangura, nk’uko Prof Shyaka yabisomye mu itegeko nshinga n’irigenga imitwe ya politiki.

Prof Shyaka yongeyeho ati:”Simbifurije kuzabazwa na Sena cyangwa gukurikiranwa n’inkiko mu gihe aya amategeko yaba ateshutsweho”.

Umuyobozi wa RGB yanasobanuye ko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, risaba buri munyarwanda wese, by’umwihariko umutwe wa politiki, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize no kubaka ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Green party yashinzwe mu mwaka wa 2009, nyuma yaho ikomeza kumvikanamo ibibazo mu banyamuryango bayo; muri Kanama umwaka ushize wa 2012, nibwo Perezida wayo, Frank Habineza yongeye kugaruka mu Rwanda aje kuyitangiza ku mugaragaro.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka