General Pervez Musharraf wahoze ayobora Pakistan yitabye Imana

General Pervez Musharraf wahoze ari Perezida wa Pakistan yitabye Imana tariki ya 5 Gashyantare 2023 azize uburwayi. Itangazo ry’igisirikare cya Pakistan rivuga ko Gen. Musharraf wayoboye igihugu cya Pakistan kuva mu 2001 kugeza mu 2008 yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini. Ubuyobozi bw’igisirikare bwihanganishije cyane umuryango we ndetse bumusabira iruhuko ridashira.

General Pervez Musharraf yahoze ari Perezida wa Pakistan
General Pervez Musharraf yahoze ari Perezida wa Pakistan

Bati "Allah ahe umugisha Roho ye, ahe n’imbaraga umuryango usigaye".
Gen Pervez Musharraf yavukiye i Delhi mu 1943, nyuma umuryango we uza kwimukira mu gihugu cya Pakistan, nyuma yo kwitandukanya n’u Buhinde mu 1947 ubwo bavaga mu bukoloni bw’Abongereza.

Yize amashuri i Karachi na Lahore mbere yo kujya mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Pakistan mu 1961.

Kubera ku rwana intambara ya Indo-Pakistani mu 1965 byatumye Musharraf azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya General.

Ibi byatumye aba umugaba mukuru w’ingabo mu 1998 ubwo uwari kuri uwo mwanya, Gen Jehangir Karamat, yeguraga nyuma yo gusaba ko igisirikare gihabwa umwanya ukomeye mu butegetsi bw’igihugu.

Gen. Pervez Musharraf
Gen. Pervez Musharraf

Umwanya wo kuba umugaba mukuru w’ingabo ntiyawutinzeho kuko mu kwezi k’Ukwakira 1999 Musharraf yari hanze y’igihugu agiye ahunze kuko hari ibyo atumvikanagaho n’ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Icyo gihe yihutiye kugaruka mu gihugu kugira ngo afate ubutegetsi ariko ntibyamuhiriye kuko uwari Perezida wa Pakistan, Rafiq Tarar, yagumye mu mwanya we kugeza mu 2001 ubwo Musharraf yamukuragaho agatangaza ko amusimbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka