Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kugaruka i Kigali

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, akaba ateganya ko azungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ubworozi.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo nk’uko Lt Gen Muhozi yabitangaje.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena (ubu yahindutse BK Arena).

Lt Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ati "Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu (Uncle), Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka. Nizeye guhura n’inshuti nyinshi i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni karibu cyane yaraje gatuna irafunguka none dusura abavandimwe nagaruke rwose

Solanfe yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka