Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo nk’uko Lt Gen Muhozi yabitangaje.
Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena (ubu yahindutse BK Arena).
Lt Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ati "Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu (Uncle), Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka. Nizeye guhura n’inshuti nyinshi i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!"
Happy to announce that I will be visiting my uncle, H.E. @PaulKagame, soon to get more tips on cattle keeping.😊
Look forward to meeting with more friends in Kigali. Godbless Uganda and Rwanda! 🇺🇬 🇷🇼 💪 pic.twitter.com/UCxKP5QvG3— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) September 23, 2022
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni karibu cyane yaraje gatuna irafunguka none dusura abavandimwe nagaruke rwose