
Umuvugizi w’ubwo butegetsi yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ko bafashe icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka, ku mazi no mu kirere guhera ku wa Gatandatu kandi bigahita bitangira kubahirizwa.
Itsinda ry’abasirikare 12 ba Gabon, ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, batangaje ko imipaka y’icyo gihugu ifunze kugeza ubwo hazatangwa andi mabwiriza mashya nk’uko bikubiye mu itangazo banyujije kuri televiziyo ya Gabon.
Gen. Brice Oligui Nguema, usanzwe ari umuyobozi w’umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, ku wa Gatatu yayoboye abasirikare bakoze Coup d’Etat yavanye Perezida Ali Bongo Ondimba, ukomoka mu muryango wari umaze imyaka 55 uyoboye Gabon.
Inkuru ya France24, ivuga ko iyo Coup d’Etat yabaye nyuma gato y’uko Ali Bongo ubu ufite imyaka 64 y’amavuko, yari yatangajwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Iyo mibare yavuye mu matora ikaba yarafashwe n’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi nk’iyaririmo uburiganya.
Ibyo bikimara kuba, abakoze Coup d’Etat batangaje ko ibyo byavuye mu matora babitesheje agaciro, kandi ko imipaka y’igihugu yose ifunzwe.
Gen. Oligui ararahirira kuyobora Gabon nka Perezida w’inzibacyuho kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2023.
Igihugu cya Gabon kibaye igihugu cya gatandatu muri Afurika y’Uburengerazuba kibayemo Coup d’Etat mu myaka itatu, harimo Mali, Guinea, Sudani, Burkina Faso ndetse na Niger.
Ohereza igitekerezo
|