Gabon: Abasirikari bahiritse ubutegetsi

Perezida wa Gabon yahiritswe ku butegetsi akimara gutsinda amatora. Igisirikare cya Gabon cyatangaje ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wari watangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu.

Abasirikari batangarije kuri Televiziyo y
Abasirikari batangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko bahiritse ubutegetsi

Itsinda ry’abasirikare bahiritse Ubutegetsi ryatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko batemerera Ali Bongo gukomeza kuyobora Gabon n’ubwo byari biherutse gutangazwa ko ari we watorewe kuba Perezida wa Repubulika.

Ubuzima bwa Ali Bongo Ondimba w’imyaka 64 y’amavuko ntabwo busanzwe bumeze neza kuko yigeze kubagwa mu bwonko.

Ali Bongo Ondimba yari yatsindiye kuyobora Gabon muri manda ye ya gatatu
Ali Bongo Ondimba yari yatsindiye kuyobora Gabon muri manda ye ya gatatu

Perezida Ali Bongo yagiye ku butegetsi abusigiwe na se Omar Bongo Odimba watabarutse mu mwaka wa 2009.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe ahubwo nari nagize ngo ni Bongo wa mbere, uyu sinakurikiye igihe yaziye. Bavuze ngo ni mandat ya 3 ngira ngo baribeshye numvaga ari nk’iya 7. Iri zina twavutse turisanga.

iganze yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka