- Abasirikari batangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko bahiritse ubutegetsi
Itsinda ry’abasirikare bahiritse Ubutegetsi ryatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko batemerera Ali Bongo gukomeza kuyobora Gabon n’ubwo byari biherutse gutangazwa ko ari we watorewe kuba Perezida wa Repubulika.
Ubuzima bwa Ali Bongo Ondimba w’imyaka 64 y’amavuko ntabwo busanzwe bumeze neza kuko yigeze kubagwa mu bwonko.
- Ali Bongo Ondimba yari yatsindiye kuyobora Gabon muri manda ye ya gatatu
Perezida Ali Bongo yagiye ku butegetsi abusigiwe na se Omar Bongo Odimba watabarutse mu mwaka wa 2009.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe ahubwo nari nagize ngo ni Bongo wa mbere, uyu sinakurikiye igihe yaziye. Bavuze ngo ni mandat ya 3 ngira ngo baribeshye numvaga ari nk’iya 7. Iri zina twavutse turisanga.