Faustin-Archange Touadéra yatsindiye kongera kuyobora Santarafurika

Perezida Faustin-Archange Touadéra usanzwe ayobora Repubulika ya Santarafurika yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 54%.

Faustin-Archange Touadéra
Faustin-Archange Touadéra

Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yatangaje ko ayo majwi yabonye yemeza ko ari we watsinze mu buryo budasubirwaho, ndetse ko nta cyiciro cya kabiri cy’amatora kizabaho, kuko yarushije kure abandi bakandida bari bahanganye.

Uwaje hafi amukurikiye ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Anicet George Dologuélé waje ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 21%, ku mwanya wa Gatatu haza Martin Zigele n’amajwi 7%. Abiyamamarije kuyobora Santarafurika bose hamwe bari 16 harimo abagore batatu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ayo matora yaranzwe n’inenge nyinshi. Tariki 27 Ukuboza 2020 nibwo abaturage bagiye gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Ni amatora bamwe batekerezaga ko atazaba bitewe n’uko inyeshyamba zari ziyemeje kuzayarogoya ndetse zikaba zari zasabye ko yasubikwa.

Nyamara abaturage bitabiriye gutora ari benshi, ndetse amatora agenda neza dore ko ingabo z’igihugu n’iz’amahanga zirimo n’iz’u Rwanda zafatanyije gucunga umutekano ahaberaga amatora no mu nkengero zaho.

Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda uburyo rwabaye hafi y’iki gihugu cyageze ku musozo w’amatora yari yakuruye impaka ndetse abatayashyigikiye bakegura intwaro.

Ubwo yari ashoje igikorwa cyo gutora, Perezida Faustin-Archange Touadéra wayoboraga iki gihugu wongeye kwiyamamariza kukiyobora yashimiye Leta y’u Rwanda rwohereje ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano mu bikorwa byo kubahiriza umutekano.

Avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo, baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Santarafurika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose ndashima.’’

Minisitiri w’Ingabo muri Santarafurika, Marie-Noëlle Koyara, yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo ishakire abaturage umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka